Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ni bwo umunyamakuru Anitha Pendo wari umaze imyaka 10 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagisezeyeho, ashimira avuga ko yahagiriye ibihe byiza ndetse yahakuye amasomo menshi atandukanye. https://imirasiretv.com/guverinoma-yu-rwanda-yashyizeho-inoti-nshya-za-5000-frw-niza-2000-frw/

 

Uyu munyamakuru usanzwe ubifatanya no kuyobora ibitaramo, MC, yahamije iby’aya makuru avuga ko asezeye ku bw’impamvu ze bwite, gusa avuga ko yishimira kuba ari umwe mu banyamakuru bari bamaze igihe kinini kuri iki gitangazamakuru cy’Igihugu.

 

Anitha Pendo yaboneye gushimira bagenzi be bakoranye muri RBA, yagize ati “Ni ibintu bidasanzwe kumara imyaka 10 mu kigo kimwe, ni iby’agaciro kuba uyu munsi ndi umwe muri bake bari bamazemo iyo myaka yose. Nahigiye byinshi kandi baramfashije. Ni ahantu nubakiye izina, mpungukira n’ubumenyi. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ndetse n’abakozi bose twabanye.”

 

Uyu munyamakuru wanyuze ku bitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda, aho yakunze gukora ibiganiro bisusurutsa abantu, yaboneyeho kuvuga ko n’ubwo asezeye kuri RBA mu minsi iri imbere azatangaza ibindi yerekejemo. https://imirasiretv.com/guverinoma-yu-rwanda-yashyizeho-inoti-nshya-za-5000-frw-niza-2000-frw/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved