Umunyamakuru ndetse n’umushyushyarugamba Bianca ari mu gahinda nyuma y’uko yibwe imodoka ye yo mu bwoko bwa Hyundai, ku manywa y’ihangu.

Amakuru avuga ko iyi modoka yibwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, ubwo Bianca yari mu rugo yitegura kujya gukora ikiganiro kuri radiyo SK FM. Nyuma y’ibi, yahise atanga ikirego muri RIB kugira ngo hafatwe ingamba zo kuyishakisha.

 

Bianca yari yitabiriye ibirori byo gufungura inzu itunganya imisatsi y’inshuti ye Kety, aho MC Nario ari we wabanje gutangaza aya makuru imbere y’abitabiriye birimo ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

 

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba yibye iyi modoka, ariko inzego z’umutekano zatangiye iperereza.

Bianca asanzwe azwi nk’umwe mu bashyushyarugamba bakunzwe cyane mu bitaramo no mu biganiro bitandukanye byo kuri radiyo na televiziyo mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.