banner

Umunyamakuru Bienvenue Redemptus wamenyekanye cyane muri RBA yasezeranye mu mategeko atangaza icyo yakundiye umukunzi we

Bienvenue Redemptus wakoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangije umushinga w’ubukwe nyuma y’uko asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Igihozo Divine bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Bienvenue yabwiye ikinyamakuru InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023, mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo muri Kigali.

Yavuze ko hari byinshi yakundiye uyu mukobwa byatumye yiyemeza kubana nawe birimo kuba yitonda, yihangana kandi akita kuri buri kimwe. Ati “Ibyo namukundiye byo ni byinshi. Kuko ni umukobwa mwiza, witonda, ufite umutima mwiza, uzi kwihangana, witanga muri byose kandi w’umuhanga mu nzego zose zitandukanye.”

Uyu mugabo yavuze ko ikiruta byose ari uko yakunze uyu mukobwa nawe akamukunda atazuyaje. Ati “Ikiruta ibindi ni uko namukunze nawe akanyereka urukundo rurimo n’ubwitange bukomeye kurusha abandi bantu bose. Ibyo rero byanteye imbaraga zo gukomeza kumukunda no kubona ko ari we wumva neza iby’ubuzima mbayemo, ndetse no gufata icyemezo ko ariwe wazambera mama w’abana banjye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Inkuru Wasoma:  Umuhinde Vijay yiyemeje gutanga umusanzu mu muziki nyarwanda ku ikubitiro akorana indirimbo n'umuhanzi ugezweho

Redemptus ni umuhanga mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko ubu amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu kuyobora ibirori birimo ubukwe bw’uje umuco nyarwanda, inama n’ibindi ari umushyushyabirori cyangwa umushyushyarugamba. Nubwo atakiri mu itangazamakuru yamenyekaniyemo cyane kuri Televiziyo Rwanda, ubu ni Umukozi wa Sosiyete y’u Rwanda, ishinzwe ingufu ‘Rwanda Energy Group – REG’ mu ishami rijyanye no guhuza ibikorwa by’icyo kigo n’abakigana mu gihugu hose mu ishami ryitwa ‘External Link Departement’.

Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012. Mu 2016 na 2018, yegukanye igihembo cy’Umunyamakuru urusha abandi gusoma amakuru kuri Televiziyo (Best TV News Anchor/Reporter Award) bitangwa na Rwanda ‘Development Journalism Awards 2016’.

Afite Impamyabushobozi ‘Certificate’ zinyuranye zirimo iyo yahawe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru batangaza inkuru kuri Siyansi cyangwa se ubumenyi n’ikoranabuhanga (World Federation of Science Journalists). Hari kandi ‘Certificate’ mu bijyanye n’indimi, imicungire y’itangazamakuru yahawe na Pan-African Management Institute (South Africa), amahoro n’umuco n’izindi zinyuranye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved