Umunyamakuru Bright Turatsinze wa RBA yatanze isomo rikomeye ku bakobwa birirwa mu tubari no kuryoshya bitewe n’ibyo yakorewe n’umugore we wamutaye.

Bright Turatsinze ni umunyamakuru wamenyekanye cyane ku bitangazamakuru yagiye akorera byose mu kiganiro cyitwa “morning show” kugeza kuri ubu akaba abarizwa muri RBA, ubwo yaganiraga na Gerard Mbabazi avuga ubuzima bwe, yatangaje ko umugore we babanye bakanabyarana yamutaye akamutana abana kuri ubu akaba ari papa na mama.

Turatsinze yavuze ko umugore we bajya kubana yari azi ko azahinduka kuko mu gihe bamenyanaga yari wa mukobwa ukunda gusohoka, utubyiniro, utubari no kuryoshya muri rusange, ariko igihe bamaranye imyaka myinshi niko umugore we yari yizeye ko azahinduka bitagenze uko yabiteganyaga ahubwo yakomeje gutyo, biza kurangira afashe umwanzuro wo kumuta kuri ubu akaba atazi aho umugore we aherereye.

Turatsinze yagize ati “ umugore wanjye twarahuye nifuza kumugira umugore nizeye ko azahinduka akajya kubaka urugo, ariko siko byagenze, iwanjye ntacyo yari abuze kuko buri cyose cyari gihari, ntago wavuga ngo namwicishije inzara cyangwa se ngo agire icyo abura, ariko twa tugeso two gukunda kuryoshya, gusohoka, agacupa byaje kwanga biza kurangira antaye kuri ubu nsigaranye n’abana sinzi n’aho umugore aherereye.”

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi Mico the best arafunzwe.

Turatsinze yasigiye isomo buri wese haba abahuye n’ubuzima nk’ubwe cyangwa se abatarahuye nawe, ko kujya gushaka wakwitondera uwo mushakana, ndetse no kwitondera cyane aba bakobwa n’abagore birirwa mu tubari banywa amayoga ndetse banabyina ibi byitwa kuryoshya muri rusange, kuko biragoye cyane kwizera ko wamugira umugore akazubaka urugo rugakomera.

Niyo Bosco bamugiye mu matwi, amasezerano ya Sunday entertainment aba imfabusa, Murindahabi Irene agirwa inama ikomeye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved