Umunyamakuru wa Isibo Fm, Uzabakiriho Cyprien uzwi mu izina rya Djihad mu myidagaduro yo mu Rwanda, yeruye avuga ko amashusho akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kwikinisha, ari aye, ndetse yongeraho ko yatunguwe no kubona ari we uyagaragaramo gusa nk’aho nta w’undi muntu bari kumwe. https://imirasiretv.com/umuhanzi-yago-pon-dat-yatangaje-ko-agiye-guhunga-u-rwanda-kubera-abantu-bashatse-kumwica/
Ni amashusho yashyizwe ahagaragara na mugenzi we badacana uwaka Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago, wanamaze gutangaza ko agiye guhunga igihugu akajya muri Uganda kubera abantu bashatse kumwica mu myaka ine ishize. Yago akimana gushyira aya mashusho ku rubuga rwa YouTube yahise ateguza abakunzi be ko nyuma y’iminota itanu gusa araza kuba ayasibye, ndetse ni nako byaje kugenda ahita ayakuraho.
Icyakora n’ubwo Yago yahise asiba ariya mashusho agaragaza Djihad yikinisha, kugeza na nubu aracyahererekanwa kuko abantu benshi bahise bayabika dore ko ubu uyu munyamakuru yamaze kuba igitaramo ku mbuga zitandukanye. Gusa Djihadi ntiyazuyaje kuko yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze, atanga ubutumwa yemeza ko ariya mashusho ari aye koko, ariko ko yatunguwe n’uko uwo baganiraga atagaragajwe.
Djihadi yagize ati “Umva rero nzibaranguze ‘Video yafashwe n’uwo twari turi kuvugana kandi nari mbyiteze ko ijya hanze. Naranabyifuzaga kuko nari mbonye amagambo yanyu, mbonye igisubizo cyiza kandi cyihuse. Ikibazo ni uko uwo twavuganaga batamwerekana’.”
Yakomeje agira ati “Chou tanga video nawe urimo babone ukuri burya nutwika uzatwikire rimwe ku buryo nta kuryama mu mihanda.”
Yago Pon Dat yashyize hanze aya mashusho nyuma y’iminota mike atangaje ko agiye guhungira muri Uganda. Yagize ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Yongeraho ati “Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!” https://imirasiretv.com/umuhanzi-yago-pon-dat-yatangaje-ko-agiye-guhunga-u-rwanda-kubera-abantu-bashatse-kumwica/