Umunyamakuru wa Isibo Fm, Uzabakiriho Cyprien wamamaye nka Djihad, yavuze ko atiteguye gusaba imbabazi Nyarwaya Innocent [Yago], nyuma y’uko [Yago] atangaje urutonde runini rurimo Djihad n’abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, avuga ko bagomba kumusaba imbabazi kuko bamaze igihe bamuhemukira ndetse banamwangisha Abanyarwanda.https://imirasiretv.com/umunyamakuru-djihad-yashyize-ukuri-kose-hanze-nyuma-yamashusho-amugaragaza-ari-kwikinisha-yashyizwe-hanze-na-mugenzi-we-yago/
Uyu munyamakuru yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024. Yagize ati “Ko utegeka gusaba imbabazi wa kana we, uranshinja iki? Urambaza iki? Uzi ko nta n’isoni mugira. Niyo mpamvu muri kuza hano mugashaka gushinja abantu ibyaha.”
Yakomeje agira ati “Natumye umwana ahunga, kuki atagiye kurega?. Muri iki gihugu ushobora gutuma umuntu ahunga, uri igiki se? muri iki gihugu wowe wampungisha, naharanira uburenganzira bwanjye. Najya ahantu hose bashobora kuntabara. Mu by’ukuri mugiye kuvuga ngo umuntu yahunze abandi? Mukicara mugatagatifuza iki kintu.”
Djihad yavuze ko buri wese yicaye akareba neza yasanga nta kibazo afitenye na Yago n’ubwo muri iki gihe ariwe akunze kwitsaho. Ati “Njyewe ushobora gusanga nta kibazo mufiteho, ariko we akimfiteho.”
Intambara ya Djihad na Yago yafashe indi ntera muri iyi minsi nyuma y’uko Yago yashize hanze amashusho ya Djihad ari kwikinisha nk’uko yaje kubyiyemerera gusa akavuga ko hari ukundi kuri kuri muri ayo mashusho ngo kuko uwayafashe atagaragajwe.
Ibi byaje bikurikira itangazo Yago yari amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ahunze igihugu, kubera agatsiko k’abantu bagerageje kumwica mu myaka ine ishize, aho yavuze ko agiye muri Uganda gusa kuri ubu hari amakuru avuga ko yamaze kwerekeza mu gihugu cya Canada aho agiye gutura. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-djihad-yashyize-ukuri-kose-hanze-nyuma-yamashusho-amugaragaza-ari-kwikinisha-yashyizwe-hanze-na-mugenzi-we-yago/