Nyuma y’uko urubanza ruburanishwamo umunyamakuru, Uzabakiriho Fidele Gakire, wari Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda ya Padiri Thomas Nahimana rusubitswe inshuro ebyiri, icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa imyaka itanu.
Gakire yahawe iki gihano nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Igihe yaburanaga, Ubushinjacyaha bwavuze ko Gakire yakoresheje pasiporo y’impimbano mu bihugu bitandukanye, bivugwa ko yakozwe na Padiri Nahimana nyuma akayimwoherereza kuko yari asigaye aba mu ishyaka rye.
Ubushinjacyaha bwahise bumusabira gufungwa imyaka itanu kandi agatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw nubwo we yaburanye ahakana iki cyaha. Nyuma Urukiko rwemeje ko kuba Gakire yarabaye mu nama itegura umushinga wo gukora no gukoresha iyi pasiporo nabyo bigize icyaha, bityo agomba kubihanirwa.
Urukiko rwagaragaje ko nubwo avuga ko atigeze akoresha iyi pasiporo ariko hari ingendo yayigendeyeho ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba ari bimwe bigize icyaha cyo kuyikoresha. Bityo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuko yahakanaga icya akaba yararuhije ubutabera.
Ubwo Gakire yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo yatangiye gukorana na Guverinoma ya Padiri Nahimana, aho bavuga ko ari Guverinoma y’Abanyarwanda ikorera mu buhungiro, maze Gakire agirwa Minisitiri Ushinzwe Abakozi n’Imirimo. Amakuru avuga ko hari inama bakoze bemeranya ko bagomba guhabwa agatabo kameze nka pasiporo.
Amakuru avuga ko iyi pasiporo mpimbano ariyo bakoresha aho bageze hose ku Isi, ndetse ngo Gakire yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubwo yari agarutse mu Rwanda ariyo akoresheje.