Umunyamakuru Gerard Mbabazi umenyerewe kuri RBA akanakora ibiganiro mu buryo bwo kuganira mu kiganiro yise inkuru yanjye ku muyoboro wa Youtube ye, aherutse gukora inkuru k’umwana w’umukobwa wari wambaye imyenda y’ishuri avuga ubuzima butari bwiza anyuramo bwa buri munsi, aho icyo kiganiro cyari gifite umutwe w’inkuru igira iti “ Mama wanjye ni indaya asambanira imbere yanjye ndeba.”
Iki kiganiro kikimara kugera hanze cyarebwe n’abatari bake basanzwe bamukurikira, gusa ariko mu bitekerezo byabo batanze ntago byigeze bibashimisha, kuko byagaragaraga ko uwo mwana w’umukobwa ari muto cyane ndetse akaba ari kuvuga ubuzima bw’umuntu bwite, ndetse yewe abantu bakananenga uburyo ari kwisenyera ubuzima bwe bw’ahazaza.
Uretse kunenga uyu mwana w’umukobwa ariko, abantu bananenze umunyamakuru Mbabazi kubwo kuba bamuzi nk’umunyamwuga ariko agatangaza ikiganiro nk’icyo ngicyo kivuga ku buzima bwite bw’umuntu ikirenze ibyo kikaba kiri gutangwa n’umunyeshuri bigaragara ko ashobora no kubivugana amarangamutima, ariko byaje no gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter.
Nyuma y’ibi byose uyu munyamakuru yaje gusiba iki kiganiro kuko ntago kikigaragara ku rutonde rw’ibiganiro afite ku rubuga rwe. Gerard Mbabazi yamenyekanye cyane kuri RBA, Magic FM, Rc Huye, radio Salusna KT Radio.
Ariko nigute umunyamakuru ukorera RBA ashobora gukora interview numwana nkiyi isebya ababyeyi bumwana gutya koko ibi birakabije nukuri 😭😭😭😭😭 @rbarwanda pic.twitter.com/2cW3f7nDJL
— ornella mwiza (@ornellamwiza) February 10, 2023