Mu mezi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’umunyamakuru Iradukunda Moses wakoraga ku ISIBO TV aho yakoraga mu kiganiro The choice live, akorana na Philpeter ndetse na mugenzi wabo Irene Murindahabi, gusa ubwo bamubazaga impamvu yatumye asezera kuri iyi television yavuze ko ari ubuzima busanzwe bwatumye asezera, ari naho hashize igihe gito agatangira gukora ku IZUBA TV.
Amakuru ahari aturuka kuri BIGMAN ni umunyamakuru w’inshuti ye banakunda gukorana ibiganiro, avuga ko ubu ngubu Moses ari muri gereza aho afunzwe azira ubujura aregwamo na Nizeyimana Philbert wamenyekanye ku izina rya Philpeter, akaba amurega kumwiba camera ebyiri zo mu bwoko bwa Mac4 bari basanzwe bakoresha mu biganiro byabo.
Bigman ubwo yaganiraga na Jallas, yavuze ko Iradukunda Moses yafunzwe kuwa 14 Nyakanga 2022 kuri station ya RIB ya kicukiro, gusa ngo afungwa n’ubundi yari agiye kwitaba nk’uko byari bisanzwe kuko yitabaga buri gihe ngo ajye gukurikiranwa kuri ibyo byaba aregwa, ariko kuri iyo nshuro baza kumutungura ntiyataha aribwo yahise afungwa ndetse afunganwa n’umu cameraman we witwa Claude.
Ubwo bamubazaga impamvu Moses yari asanzwe yitaba kuri RIB, Bigman yasobanuye ko ari ikibazo cyatangiye kera cyane gusa Moses akakigira ibanga kuko atashakaga kugaragaza ko aricyo cyatumye ava kuri Isibo tv, gusa ngo ikibazo cyabaye nuko ubwo Moses yazaga ku Isibo TV bwa mbere, ntago yaje nk’umunyamakuru ahubwo yaje atangira gukora nka DAF, aza kuba umunyamakuru nyuma byatumye amera nk’aho ajya akora utwo tuzi tubiri.
Yakomeje avuga ko umunsi umwe uyu Claude w’umu cameraman yaje gusaba ibikoresho Moses, amuha camera ebyiri, ngo ariko ubwo yari avuye mu kazi nibwo yatezwe n’abagiranabi maze baramukubita, birangira bamwambuye izi camera uko ari ebyiri, kandi koko iyo nkuru ya Claude yaravuzwe ubwo bari bamuciye ibisebe hafi y’ijisho.
Ngo Claude bakimara kumwiba camera, nibwo boss wa Moses ariwe Philpeter yahise yihutira kumurega kuri RIB, Moses atangira kujya yitaba kugira ngo atange ubusobanuro, ari nayo mpamvu yaje gufata umwanzuro wo gusezera kuri ISIBO TV kuko ngo yangaga gukomeza gukorana na boss we ashaka kumufungisha cyane ko Philpeter aricyo yari agamije anashaka. Moses akimara kuva ku ISIBO TV n’ubundi yakomeje kwitaba we n’umu cameraman we waje kujya mu kirego nyuma kuko we Atari yarezwe, akaza kukijyamo ubwo Moses yatangaga amakuru nawe akazamo avuga ko ariwe wahawe ibikoresho.
Uko iminsi yakomeje kwicuma ngo niko Moses yakomeje kwitaba, ariko biza kuba bibi ubwo ikirego cye yaje kubona ko cyahindutse, ngo kuko izo camera zibwa zari zifite agaciro ka million 4, none kuri ubu zikaba zarageze ku giciro cya million 7.5, ndetse ubwo ngo philpeter yamenyaga ko iyo uri kuregwa aregwa n’umuntu ku giti cye, ashobora kumvikana n’uwo arega bagakemura ikibazo, ariko nibwo uwaregaga yavuye kuri Nizeyimana philbert, ahubwo aregwa na company yitwa Talent show ariko n’ubundi iri mu mazina ya Nizeyimana philbert ariwe Philpeter.
Bigman yakomeje avuga ko ubwo Moses yari agiye kwitaba kuri uyu wa 14 Nyakanga, aribwo yaje kumuhamagara ngo amubaze amakuru, bikarangira Moses atitabye, aribwo ngo hari umuntu wabonye Moses ku rukiko rwa Nyamirambo yambaye amapingu agahita ahamagara Bigman, koko mu kujyayo asanga Moses n’umu cameraman Claude bari I Nyamirambo aho bari bagiye gutanga statement kwa procureri.
Kugeza ubu amakuru dukura kuri Bigman nuko Moses afunzwe hamwe n’umu cameraman we Claude, bakaba bafungiye kuri station ya RIB Kicukiro, bose bashinjwa ubujura, aho urega ari company ya Philpeter, mu mazina ye bwite Nizeyimana Philbert. Andi makuru Bigman yatanze nuko ngo ibi byose byabaye intandaro yo kuba na M. Irene cyangwa se Irene Murindahabi bakoranaga yo kuba baratandukanye, maze Irene agatangira kwikorana ku giti cye.