Umunyamakuru Ismael Mwanafunzwi amenyerewe cyane mu gukora ibyegeranyo ndetse abenshi bakamukundira ubuhanga akoresha mu kazi ke ko gutegura n’ijwi rye akorana ibiganiro. Kuri ubu agiye kurushinga n’umukobwa witwa Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru kuri radio10.

 

Amakuru agera ku Igihe avuga ko Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hasigaye umunsi w’ibirori by’ubukwe. Amatariki ari ku butumire bugenewe inshuti n’imiryango batumiwe mu bukwe bwabo hariho ko ubukwe buzaba kuwa 1 nyakanga 2023.

 

Byitezwe ko ubu bukwe buzabera mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye, aho hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musee Ethnographique Huye. Mahoro ugiye kubana na Mwanafunzi yamenyekanye cyane ku bitangazamakuru nka Isango star, Radio10 na TV10, gusa amakuru avuga ko amaze igihe itangazamakuru yarariretse kuko amaze igihe aba hanze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.