Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

 

Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025.

Amakuru ahari nuko yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde. Ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe nibwo yatangiye kuremba cyane, ndetse birangira yitabye Imana.

 

Jean Lambert Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino ndetse no kwamamaza.

Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.