Hari hashize igihe umunyamakuru Nkundineza Jean Paul umenyerewe mu gukora inkuru z’ubutabera Atari kugaragara mu kazi, gusa kuri uyu wa 29 mutarama 2023 yaje gukora ikiganiro kuri channel ya Jallas official TV avuga inzira igoye amazemo iminsi muri gereza aho yafunzwe mu karengane yakorewe.
Muri iki kiganiro Nkundineza yavuze ko ubwo yari ar mu modoka muri parking aba polisi baje bakamuhuhisha mu kuma kakagaragaza ko yanyweye akajya gufungirwa kuri station ya polisi ya Rwezamenyo gusa anavuga ko mu busanzwe atajya anyway inzoga ahubwo yari yanyweye umutobe witwa energy aribwo byaje kurangira afunzwe.
Ubwo yavugaga kunzira ye yo gufungwa, Nkundineza yavuze ko yatawe muri yombi tariki ya 19 Mutarama 2023 ubwo yari yagiye gusura umuryango wa Uwamariya Joselyne Fanethe (yari umuyobozi wa komite ngenzuzi ya Rayon Sports) uherutse gupfa. Icyo gihe ngo yari yaparitse imodoka ye ku muhanda mu murenge wa Gitega, ayicayemo, nyuma aza kubona akikijwe n’itsinda ry’abapolisi bagera kuri batandatu (6) bari bambaye udukote tw’akazi (gilet), bamusaba guhuha mu kuma gapima ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Kuko nari niyizeye, nahushyemo. Ifoto ‘pa!’ Biriya bintu bakora bano b’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, ndavuga ibyambayeho. Niberekane itegeko rifotora umuntu arimo kubazwa, ahushyemo, nta statement irenze abapolisi batatu basinya ko bagufunze. Bati ‘Dore ni 86’.” Nkundineza avuga ko atanywa ibisindisha, kandi ngo abapolisi babaye bashaka ikibihamya, bapima umubiri we bakareba niba harimo ibisindisha (alcohol). Ati: “Sinanyweye. Cyakora, imodoka yanjye yari irimo icupa rya Coca rinini. Nari nanyweye twa Azam, Energy tubiri.”
Nkundineza yakomeje atangariza Jallas dukesha iyi nkuru ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bamuhaye igipapuro kimumenyesha ko atawe muri yombi. Icyakoze avuga ko bitari bikwiye ko bashingiye ku itegeko ryasohotse tariki ya 17 Ugushyingo 1987. Ati: “Itegeko ryamfunze ni iryo muri 87, ryasohotse mu kwa 11. None se tuvugishe ukuri, traffic police ifunga abantu cyangwa ni ibinyabiziga?”
Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko nubwo aba polisi bamufunze atanyweye ariko batumye yunguka akazi kuko muri gereza yabonyemo abantu benshi bafunze bazaburana imanza zabo akajya azikurikirana, anibaza ku mwana w’imyaka 14 umaze amezi hafi 6 afungiwe muri station ya Rwezamenyo azira ibiyobyabwenge, gusa ngo uwo mwana nyina umubyara afunze azira urumogi, mu gihe abashinzwe umutekano bahawe amakuru ko iwabo hari urumogi papa we wari ubifite akamenye amakuru ko agiye gufatwa agacika bakaza kubisanga mu nzu irimo uwo mwana akaba ariko yafunzwe.
Nkundineza yakomeje avuga ko kandi yanenze cyane abanyamakuru Bigman na Clement bakunda gusesengura inkuru kuri YouTube, kuko mu minsi yashize uwitwa Clement afatanije na Bigman bigeze kuvuga ko bakorewe report ya channel ya Clement ariko bakaza kubishyira kuri Nkundineza, mu gihe we avuga ko bari bari kumushinyagurira kuko icyo gihe ibyo byabaye yari ari muri gereza afunzwe, yagize ati “ uretse n’ibyo ku reporting channel ntabyo nzi, kandi abanyishimiye hejuru kuko ndi mu byago ndabanenze, n’abifatanije nanjye bakababazwa n’ibyanjye ndabashimiye nanjye nzababazwa n’ibyabo.”
Nkundineza yakomeje avuga ko ubwo yari afunzwe yagerageje gushaka kuzana umwunganira mu mategeko ariko aba polisi bakanga bavuga ko abafunzwe ku birego byo gutwara wasinze batajya baburanirwa n’ababunganira mu mategeko, gusa anenga cyane kandi umu polisi wamubwiye ko agiye kumufunga amwishongoraho mu magambo yagize ati “ ngiye kugufunga maze uzagende usesengure nk’uko usanzwe usesengura.”
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu karere ka Rubavu.