Umunyamakuru Lorenzo wahoze kuri RBA ahishuye ko atigeze aba umukozi wa RBA

Kuwa 3 ugushyingo 2022 nibwo amakuru yasakaye mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, ndetse n’amakuru asakara cyane ku bakunzi b’imikino ko ikigo cy’itangazamakuru RBA cyirukanye umunyamakuru Musangamfura Lorenzo Christian wari usanzwe ugikorera mu gisata cy’imikino, azira ko yatse minisitiri icupa kugira ngo amuhe amakuru k’umwana bashakaga gukorera ubuvugizi.

Ni amakuru yasakuje cyane ndetse abantu benshi batangira kunenga RBA ko ikosa Musangamfura yakoze ritajyanye n’igihano yaba yahawe cyo kwirukanwa, ariko nyuma y’ibyo byose abantu benshi ntago bigeze bamenya ibyakurikiyeho kuri uyu munyamakuru cyane cyane abadasanzwe bakurikira ibijyanye n’imikino by’umwihariko abari banamumenye bwa mbere muri icyo gihe.

Mu kiganiro uyu munyamakuru Musangamfura yagiranye na Chita magic kuri uyu wa 18 gicurasi 2023, ubwo yavugaga ku rugendo rwe nk’umunyamakuru ku binyamakuru yaba yarakoreye, yatangaje ko atigeze aba umukozi wa RBA ahubwo yari umukorerabushake kuko iki kigo cyamufataga nk’umuntu kiri gutyaza kugira ngo azagere ku nzozi ze.

Yagize ati “Amakuru avuga ko nirukanwe abantu benshi batangiye kunenga RBA bavuga ko igihano mpawe kitajyanye n’ikosa cyangwa icyaha naba nakoze, ariko icyo batari bazi ni uko ntari umukozi ufite amasezerano y’akazi, ahubwo nari umukorerebushake ‘volunteer’, muri make ntago nahembwaga. Rero nubwo kuva kuri RBA ari ibintu byambabaje ariko ntago nirukanwe nk’umukozi ufite amasezerano.”

Avuga ku rugendo rwe rwo kuva kuri RBA, Musangamfura yavuze ko byamubabaje cyane ndetse bikanamusenya ku rwego rukomeye, ariko nanone bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye na bamwe mu banyamakuru bakoranaga kuri RBA. Yagize ati “ubundi abayobozi ba RBA bajya kubimenya, nta nubwo babikuye kuri twitter, ahubwo bamwe mu banyamakuru twakoranaga baragiye bakora ‘screenshoot’ y’ibyo nandikiye minisitiri ndetse n’ibyo yansubije, bagenda babishyira muri groupe ya whatsapp yo ku kazi bakagenda bashyiraho n’andi magambo, ngo Lorenzo ibi ni ibiki, ngo Lorenzo….”

Ati “hari n’umunyamakuru wagiye mu ma groupe yose yose y’imikino ashaka kunsenya bya nyabyo, akwirakwizamo inkuru yose, ari naho n’umuyobozi wa RBA yabimenyeye, rero n’amakuru mu bitangazamakuru asohoka avuga ko nirukanwe DG wa RBA ubwe yivugiye ko ntari umukozi wa RBA kuko nta masezerano y’akazi nari mfite. Gusa kuva kuri RBA byaransenye kuburyo nari narananze uyu mwuga ni uko nagize abavandimwe n’inshuti bakamfasha mu buryo bw’ibitekerezo nkongera kwiyubaka bushya.”

Inkuru Wasoma:  Rayon Sports; Mu gukemura ibura ry’ibitego Rayon Sports yaguze undi rutahizamu w’ikirangirire

Musangamfura yakomeje avuga ko ibyamubayeho byamwigishije isomo rikomeye, bikaba byaratumye amenya ko igihugu kirimo gifite indi sura Atari asanzwe azi, kuko uburyo yaganiraga mbere atera urwenya ari nabwo yasubijemo minisitiri w’umuryango, yaje gusobanukirwa ko yakoze ikosa mu buryo atazi. Yagize ati “nanasabye n’imbabazi kubera ko nakoze ikosa, nk’umunyarwanda uri ‘responsible’ nagombaga gusaba imbabazi, gusa byanyeretse ko mu Rwanda nubwo tuvuga ururimi rumwe ariko buri wese ugomba kumufata ‘nka we’ kuko utazi ikimubabaza, ikimushimisha, ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo byose byanamwunguye indi nzira nshya, aho yavuye mu gushaka akazi ku bitangamakuru ahubwo akiyubakira ‘platforms’ ze, aho kuri ubu asigaye afite n’umuyoboro wa YouTube ‘Lorenzo Info’ akoreraho amakuru yose ajyanye na siporo yisanzuye, mu gihe avuga ko gukorera igitangazamakuru runaka byamudindizaga kuko atabashaga gukora buri gisata cyose ashaka mu mikino kubera itegeko ry’ibyo agomba gukoraho.

Musangamfura Lorenzo, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye ariko avuga ko uretse kimwe muri byo ibindi byose yakoraga nk’umukorerabushake, aho yakoze kuri RC Musanze, ajya kuri Fine FM aho yavuye atamazeyo iminsi myinshi kuko RBA yahise imusaba kuyikorera ibiganiro ariko nk’umukorerabushake witoza umwuga, ava kuri radio Rwanda n’ubundi ajya kuri Radio10 ari naho yasinyiye amasezerano y’akazi ariko bakamwirukana kubyo yita akarengane kubera ko yarwaye bakanga impamvu zo kurwara kwe bigatuma yirukanwa, aho yasubiye kuba umukorerabushake kuri RBA bikarangira ahavuye nyuma yo kwandikira minisitiri ko yamuha icupa ngo amuhe amakuru yita ko byari urwenya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved