Umunyamakuru Lucky Nzeyimana yavuze ko araba umuseriveri ikipe ya Real Madrid nidatwara igikombe cya UEFA Champions League

Nzeyimana Luckman, umunyamakuru akanaba umushyushyarugamba uzwi cyane mu cyiciro cy’abakora inkuru z’imyidagaduro hano mu Rwanda, yemereye abantu bose ko ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne nidatwara UEFA Champions League azirirwa kuri B&B Kigali FM akora kuri reception yayo ndetse ngo ababere umuseriveri.

Uyu munyamakuru uzwiho gukunda umupira w’amaguru n’ubwo akora mu bijyanye n’imyidagaduro, yavuze ko yizeye ko Real Madrid itsinda Borussia Dortmund ikegukana igikombe cya 15 cya Champions League, mu mukino ubera i Wembley mu gihugu cy’u Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kamena 2024.

Yagize ati “Real Madrid nidatwara igikombe cya UEFA Champions League, nzaza muri B&B mpirirwe umunsi wose ndi kuri reception, nakira abantu mbabwire nti ‘ndi mu gihano cy’urukundo cyo gukunda akazi, tubafashe?. Umunsi wose nzahava saa kumi n’imwe.”

Uyu mukino wa Borussia Dortmund na Real Madrid, biteganyijwe ko uca agahigo ko kugira abashinzwe umutekano benshi bazwi ku kibuga. Mu gihe imiryango ya Stade Wembley izafungurwa amasaha ane mbere y’umukino, aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe. Uburyo bwo gutwara abantu muri Londres na bwo bwashyizwemo izindi mbaraga, cyane mu mihanda iva n’igana ku kibuga.

Inkuru Wasoma:  Umukinnyi witozaga gusiganwa ku magare yagonzwe n'imodoka ahita apfa

Amakipe yombi afite abakinnyi agenderaho gusa kuri Real Madrid habaye impinduka nto aho Courtois arabanza mu izamu aho kuba Lunin nk’uko Calo Ancelotti yabitangaje. Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe yombi, Borussia Dortmund yatsinze imikino itatu gusa mu gihe Real Madrid yatsinze itandatu, bakanganya ine.

Edin Terzić utoza ikipe ya Dortmund, yagize ati “Ntabwo umukino wa nyuma ukinwa ahubwo urawutsinda- kandi iyo ni yo ntego yacu nyamukuru. Twishimiye kuba turi hano, ariko tugomba gutsindira kuri Stade Wembley Real Madrid kugira ngo dutware iki gikombe.”

Ku rundi ruhande, Umutaliyani Carlo Ancelotti utoza Real Madrid, yabwiye abanymakuru ko iki gikombe bagishaka ndetse bazakina uyu mukino bafite ubushake bwo gusezera neza kuri Toni Kroos uheruka gutangaza ko agiye kuva mu mupira.

Uyu mutoza yavuze ko nubwo batwaye ibikombe 14, bitabaha amahirwe ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League. Ati “Umukino wa nyuma wa Champions League ni wo uba ari ingenzi mu mikino yose ariko na none ni wo utinyitse. Uba ugomba kuba ufite amahirwe, ugakina neza ndetse nturangare na gato. Ntiwabura guhangayika.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved