Umunyamakuru Manirakiza Theogene yandikiye Abanyarwanda ibaruwa iteye agahinda aho ari i Mageragere

Kuwa 11 Ukwakira 2023 nibwo umunyamakuru Manirakiza Theogene wa Ukwezi Media Group Ltd yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cya ruswa, iki cyaha kikaba cyaraje guhindurirwa inyito kikitwa Gukangisha gusebanya. Kuwa 25 Ukwakira 2023 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Manirakiza kuri ubu afungiye muri gereza ya Mageragere aho ategereje kuburana. Nyuma y’uko ajyanwe I Mageragere, Manirakiza yandikiye ibaruwa Abanyarwanda muri rusange, abamenyesha ko yakoranye itangazamakuru ubwitange, ahamya ko uyu mwuga utoroshye kuko ‘akenshi ukorwa n’abiyemeje kuba abihanduzacumu.’

Manirakiza yanditse avuga ko akazi yakoraga kabangamiraga inyungu z’abakomeye batari bake, ahamya ko Nzizera akomeje kumuhimbira ibyaha kandi ngo ‘Afite abantu benshi bakomeye mu nzego za Leta bamuri inyuma’ kugira ngo bamufashe kumwikiza no kumucecekesha. Manirakiza yakomeje avuga ko abari kumuhimbira ibyaha bari kubikora mu nyungu zabo bwite, nubwo bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko ngo bakandamize rubanda.

Inkuru Wasoma:  Urujijo k’umugabo wararanye n’inshoreke ye bugacya yapfuye

Yagize ati “Icyo nasaba buri wese wanga akarengane, ni ukunkorera ubuvugizi kuko ibyo nkomeje gukorerwa bigeze kuri perezida wa Repubulika, narenganurwa.” Manirakiza yasabye abo yagiriye neza kwitura abana be, ati “Ubu ngiye muri gereza ya Mageragere kugeza igihe ntazi, nsize abana bato ntazi uko baziga, uko bazabaho n’ahazaza habo, uzagira ineza yanjye yibuka azayiture abana banjye. Ngaho mugire amahoro y’Imana.”

Nzizera Aimable ni umushoramari wari waragiranye amasezerano na Manirakiza Theogene yo kwamamaza ibikorwa bye biherereye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro ku butaka bw’uwitwa Nkundabanyanga Eugenie. Manirakiza afite umugore n’abana babiri, umwe w’imyaka icyenda n’undi w’imyaka itandatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved