Umunyamakuru w’Imikino ukorera RadioTV10, Biganiro Mucyo Antha, yahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe ko yaba yaranyanganyije inzu y’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Byiringiro Lague biciye mu gisa n’amahugu.
Iyi nkuru yatangiye gusakara mu myaka ibiri ishize, ubwo byavugwaga na bamwe mu bakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda, ko umunyamakuru w’imikino, Biganiro Mucyo Antha ukorera RadioTV10, yaba yaraguze inzu ya Byiringiro Lagu, nyamara ubwo uyu munyamakuru yabibazwaga yavuze ko ibyamuvuzweho byose ari umugambi mubisha wari wacuzwe na Mupenzi Eto’o.
Antha yavuze ko Mupenzi Eto’o wahoze ashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, ari we wacuze uyu mugambi wo kumushinja ko yaguze iyi nzu biciye muri ‘Bank lambert’ kandi itemewe mu Rwanda, hagamijwe kumusiga icyasha cyashoboraga kumuviramo no gufungwa.
Ku Cyumweru gishize ubwo uyu munyamakuru yari mu kiganiro cy’imikino kizwi nk’Urukiko rw’Imikino cya Radio10, yahakanye ibyamuvuzweho byose maze atanga ukuri agira ati “Njye sinigeze ngura na Keddy. Nta hantu mpuriye nawe. Njye naguze na Lague. Uwabimbwiye, yambwiye ko n’ibyangombwa byari byapanzwe, bari kuza kumfata, bakajya kunshinja ngo naguze n’umwana muto.”
Uyu munyamakuru uri mu bakunzwe yakomeje agira ati “Nari mfite ibipapuro byo kwa Noteri. Ndibuka bwa mbere namuhaye miliyoni 8 Frw. Nahise nyafata ndayamwoherereza akiva hanze tujya kwa Noteri. Nagishije inama Umunyamategeko witwa Safari, arambwira ati jya kwa Noteri, tujya kwa Noteri, banterera kashe, turabisinyira. Hari hasigaye miliyoni 3 Frw. Twumvikana igihe tuzazimuhera, turandikirana.”
Biganiro yakomeje avuga ko nyuma yo kuva kwa Noteri, bahise bajya ku Karere guhinduza ibyangombwa bikava mu mazina y’umwe bikajya mu y’uwaguze ndetse yongeraho ko izi gahunda zose yazikoranye n’umugore we ndetse n’uwa Lague (Kelia), kuko babaga bari kumwe mu byakozwe byose.
Yakomeje avuga ko ibyabaye byose amategeko yakurikijwe. Ati “Ndabyibuka ko nayamuhaye umudamu we (wa Lague) agiye kwibaruka. N’ababyeyi bari babizi. Twaragiye duhindura ibyangombwa, inzu bayikura kuri Lague bayandika kuri Antha. Amategeko arakurikizwa, ibintu birarangira.”
Uyu munyamakuru w’imikino avuga ko nyuma hari ibyakomeje kumuvugwaho bigamije kumushinja ko yayiguze n’umwana ndetse biciye muri ‘bank lambert’ kandi zitemewe mu Rwanda, ndetse ngo byari byapanzwe ku buryo uwitwa Nsanzimfura Keddy yari mu bagombaga kumushinja.
Antha yavuze ko yibaza niba ku myaka 35, yaba atazi ko bank lambert itemewe mu Rwanda ku buryo yaba yarakoze amakosa nkana. Asobanura ko Mupenzi Eto’o yakoze ibishoboka byose ngo bigaragare ko yaba yaraguze inzu ye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mucyo ari mu banyamakuru bakunzwe mu gice cy’imikino mu Rwanda, aho yamenyekanye mu kiganiro kizwi nka ‘Munda y’Isi’ kiba mu gitondo kuri Radio10, ahanini bitewe n’amakuru acukumbuye atangaza ndetse n’ubusesenguzi bwe.