Umunyamakuru w’inkuru z’imyidagaduro akanaba nyiri MIE Empie ifasha abahanzi batandukanye, Irene Murindahabi, yasabye abakunzi be ndetse n’abamukurikira bose kumusengera cyane kuko atazi ubuzima agiye kubaho uko bumeze nyuma y’uko mama we umubyara yitabye Imana.
Murindahabi yatangaje ibi ubwo bashyingurwaga umubyeyi we, avuga ko yari amaze igihe kingana n’umwaka ababara, ndetse ko byibura anejejwe no kuba umubyeyi we aruhutse. Yagize ati “Mama n’ubwo ngiye kumushyingura yari n’inshuti yanjye, navuga ko kumushyingura ari byo bihe bibi ngize kuva navuka, ariko nubwo mbabaye nishimiyemo gake kuko atakirimo kubabara.”
Yakomeje agira ati “Mama yari amaze umwaka wose ababara mu burwayi bwe, yarababaraga cyane kugeza ubwo yambwiye ngo uburibwe niba ari uku buryana umuntu akareka kwihakana Imana burya koko irakomeye.”
Uyu munyamakuru yavuze ko kugira ngo abe uwo ari we ari ukubera indangagaciro yatojwe n’uyu mubyeyi we witahiye. Ati “Ni njye muhererezi we, imyaka myinshi twarabanye abandi baragiye ku ishuri, anyigisha ibintu byinshi mba umuntu, anyigisha gutuza mu bibazo, akajya anyigisha ukuntu bigenda. Ikiruta byose anyigisha gukunda Imana ndetse no gufasha abantu aho yambwiraga ngo ineza irandura.”
Mulindahabi yashimiye abantu batandukanye batabaye, cyane ko kuri uwo munsi hari Umuganda rusange, anasaba abantu ko basengera umuryango we, cyane cyane we, kuko ku ruhande rwe atabona neza ibihe agiye kubamo atari hafi ya mama we babanaga umunsi ku munsi.
Yagize ati “Imana ibahe umugisha kubwo kuboneka kuri uyu munsi kandi wanabayeho Umuganda, mwakoze kubana natwe ngo mufate umuryango mu mugongo, ariko munadusengere cyane. Njye munsengere cyane kuko sinzi kubaho ntafite mama, ariko yigeze ambwira ko nimubura nzaba mfite Kirisitu.”
Umubyeyi wa Murindahabi Irene yitabye Imana nyuma y’umwaka arwaye ndetse ubwo burwayi akaba ari bwo bwatumye atabaruka.