Murungi Sabin uzwi cyane nk’umunyamakuru ku gitangazamakuru cya Isimbi Tv, yatangaje ko arwaye akaba ari yo mpamvu amaze iminsi atari kugaragara ku mihanda nk’uko bisanzwe, gusa akaba yasezeranyije abamukurikira ko nakira azagaruka mu kazi nk’ibisanzwe.

Muri iyi minsi Murungi ari kuvugwa cyane aho amaze iminsi avuzweho na mugenzi we Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago uherutse kuvuga ko bafitanye ibibazo bikomeye cyane, ngo aho yashatse kumufungira amayira mu buryo bwose bushoboka, ndetse ibyo bikaba bishobora no kuba byaragize ingaruka ku mikorere ya Murungi, uhereye ku kuba umubare w’abamukurikira nko kuri sheje ye ya YouTube waragabanutse abantu bakabibona.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ati “Muraho neza? Nizere ko Nyagasani akibarinze mwese. Nshaka kumenyesha abakurikira imbuga nkoranyambaga zanjye zose ko guhera kuwa kane tariki 29 Kanama 2024 nagize uburwayi bwatumye mpagarika akazi, mbanza kwiyitaho ngo nkire neza mbone gukomeza. Nintora agatege nzagaruka mu kazi nk’ibisanzwe.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved