Umunyamakuru w’imikino Musangamfura Christian Lorenzo, wari usanzwe akorera Ikigo  cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yemeje ku mugaragaro ko yerekeje kuri SK FM 93.9, radiyo ya Sam Karenzi.

 

 

Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za SK FM, aho bamwakiranye urugwiro, bagira bati:
“Musangamfura Christian Lorenzo yinjiye mu muryango wa SK FM 93.9. Ni umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda. Dufatanye kumuha ikaze.”

 

 

Iyi mpinduka ije nyuma y’igihe kitari gito Lorenzo atumvikana mu biganiro by’Itangazamakuru cya Leta, RBA. Hari amakuru yavugaga ko yari yahagaritswe n’ubuyobozi bwa RBA, bivugwa ko byaturutse ku tutumvikana yagiranye na mugenzi we Rugaju Reagan, bakoranaga mu biganiro bya siporo.

 

 

Musangamfura Lorenzo ni umwe mu banyamakuru b’imikino bafite ubuhanga mu gutegura no kuyobora ibiganiro, ubusesenguzi ndetse no gukora ibyegeranyo bifite ireme.

 

 

Mu rugendo rwe rw’itangazamakuru, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo:

  • RC Musanze, aho yatangiriye umwuga

  • Radio Rwanda

  • Magic FM

Yanakoreye kandi Radio & TV10 na Fine FM, nubwo aho atahamaze igihe kirekire.

Kwinjira kwa Lorenzo muri SK FM bishobora gufatwa nk’inyongera ikomeye ku itsinda ry’itangazamakuru ry’iyo radiyo, dore ko afite uburambe n’ubushishozi byagiye bimuhesha izina mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.