Umunyamakuru Mutesi Scovia uzwi cyane ku izina rya Mama Urwagasabo mu nkuru za Politike no kuvugisha ukuri, yavuze ko ku ruhande rwe impamvu abakandida benshi batashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa ku w’Abadepite ari uko bajya gushaka imikono bakabaha itari yo cyangwa se bamwe bakayihimba.
Uyu munyamakuru ukunze gufatwa nk’umwe mu batinyuka cyane, kubera ubucukumbuzi bwinshi akorana inkuru ze za Politiki, yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube, ubwo aba banyamakuru banasomaga amabaruwa abakandida batasohotse ku rutonde rw’agateganyo rwagaragajwe na NEC banditse, aho abenshi muri bo banazize kuba badafite imikono yuzuye.
Ku ruhande rw’uyu munyamakuru Mutesi Scovia, yavuze ko kuba aba bakandida batarasohotse ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza, byatewe n’uko imikono batanze ituzuye cyangwa se idahura n’ibyo NEC yasabaga. Uyu munyamakuru yavuze ko aho bipfira cyane cyane ari uko usanga aba bashaka kwiyamamaza bitabashobokera ko bigerera muri turiya Turere bagomba gushakamo kandidatire.
Iyo babonye batatugeramo twose biba ngombwa ko batuma abo baziranye badutuyemo kugira ngo babashakire iyo mikono bityo bikaba bishoka ko abo batumye bashobora kwicara bagahimba nimero z’indangamuntu zabo [aho kubashaka ngo babahe iza nyazo] cyangwa se bababwira nimero z’indangamuntu bakaba banazandika nabi.
Uyu munyamakuru yavuze ko ikindi abenshi bashobora kuba bazira ari uko bishoboka ko baba batarumvise neza amabwiriza ndetse n’inzira zose Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, iba yashyizeho. Bityo ngo ku ruhande rwe abona umuntu ushaka kwemererwa kwiyamamariza umwanya nk’uriya aba akwiye kugira abanyamategeko kugira ngo no mu gihe atumvise ibintu byose NEC isaba bajye bashaka uko bajya kumubariza.
REBA IKIGANIRO CYOSE