banner

Umunyamakuru Ndahiro Papy yikomye uwanditse agashyiramo perezida wa repubulika mu bidafite shinge na rugero| Yikomye uwambaye ubusa akavuga ko ari gahunda ya tinyuka, na ministeri.

Mu kiganiro ibivugwa cyo kuri uyu wa 10 kanam 2022, umunyamakuru Ndahiro Valens Papy na bagenzi be bakorana ikiganiro, bikomye cyane bikomeye umunyamakuru w’imyidagaduro wagiye kwandika kuri twitter agashyiramo perezida wa Repubulika, bitewe n’uko yashakaga kuvugira abahanzi, ariko Papy we akabona bitari bikwiriye.

Mu mvugo yakoresheje yagize ati” ariko se muzajya mubona buri mbwa yose itambutse ku rugo rwa runaka nimurangiza mujya gu tagging nyakubahwa perezida wa repubulika?”. Ibi byari bikomojwe ku byabaye mu gitaramo cyabaye muri BK ARENA muri weekend yashize, aho byavuzwe ko umuhanzi Kenny sol yanze kuririmba ngo kuko yimwe inzoga ya Hennessy.

Papy na bagenzi be bakomeje bavuga ko kandi uruganda rw’imyidagaduro rurimo akavuyo kanini cyane, kuburyo rwabuze umurongo rugenderaho, aho banyamakuru bamwe na bamwe babaye ibisahiranda inda zabo zikabasumba, maze abahanzi ibyo basezeranyijwe mu gikari bikaba ari baringa ntihagire ubihabwa, ahubwo ba nyiri gutanga ayo masezerano akaba aribo birira kuko bakurura bishyira.

Inkuru Wasoma:  Wa mugabo n’umugore bigisha guhuza ibitsina bavuze kuri gasopo bahawe na RIB n’ibyo bavuganye na pasiteri Theogene

Ibyo byatumye bikoma ministeri ifite urubyiruko n’umuco mu nshingano zayo, bibaza niba koko ibintu bibera mu ruganda rw’imyidagaduro babireba, kuko ngo baba ari abanyantege nkeya kubwo kuba nta kintu bakora, kugeza ubwo mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane, hashobora kwitabira umukobwa wambaye ubusa buri buri, maze nyuma akajya mu itangazamakuru bamubaza icyamuteye kwambara ubusa, agasubiza avuga ko ari gahunda yo kwitinyuka ku munyarwandakazi.

Bakomeje bavuga ko ababishinzwe bazatangaza niba umuco waracitse burundu, cyangwa se bimwe bavuga ko umuco ukura, bagasobanura niba umuco ukura muri ubwo buryo maze abantu bakareka kwitiranya ibintu, ndetse n’abo ubwabo bakareka kugenda bigisha iby’umuco kandi igihe habayeho kwica uwo muco nta kintu na kimwe babikoraho.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved