Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi yakomerekejwe ubwo yari agiye gutara inkuru aho bari kubaka

Umunyamakuru ukorera BTN TV, Ndahiro Valens Papi, yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, yakomerekejwe n’umukozi w’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO), mu Karere ka Kicukiro.

Uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe n’abanyamakuru ubwo yari agiye gutara inkuru mu Murenge wa Niboye uri mu Karere ka Kicukiro. Ati “Twari turi kicukiro ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y’umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira.”

Yakomeje agira ati “Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n’ushinzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw’Umurenge, bayabima, bakavuga ko ari yo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa. Bityo rero baduhamagaye nk’itangazamakuru ngo tugaragaze akarengane ko gusenyerwa.”

Ndahiro Valens yavuze ko yasagariwe na DASSO ubwo yari atangiye akazi ke ko gutara inkuru. Yagize ati “Dasso yahise atambuka, nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga. Ibyabaye byantunguye ariko bamwe mu ba DASSO bari aho bari babiri bakoze ibyo, bari nyambuye mikoro ariko barazinsubiza ndagenda.”

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko harimo umwe wamukubise ingumi ku munwa, ariko ngo k’ubw’amahirwe nta gikoresho na kimwe cyamenetse. Icyakora ku ruhande rwe avuga ko yifuza ko aba bamusagariye bahanwa ndetse abanyamakuru bose bakoroherezwa uburyo bwo gutara inkuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko kugeza ubu inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana ngo hamenyekane icyateye uku gusagararira umunyamakuru.

Ivomo: Umuseke

Inkuru Wasoma:  Bagiye gushyingura umwana umaze gupfa batungurwa no kubona ahindutse ibuye

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasobanuye uko yari yarashimuswe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved