Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul arakomeza gufungwa

Iki cyemezo cyafashwe ku gicamusi cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’uko hashize icyumweru uyu munyamakuru aburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul akomeza gufungwa by’agateganyo.

Jean Paul Nkundineza yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023, ku ya 7 ugushyingo ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rw’Ibanze rwavuze ko ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, nta kosa Urukiko rw’Ibanze rwakoze rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Nkundineza akekwaho kuba yaragikoze.

Urukiko rwasanze nta kosa urw’Ibanze rwakoze rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Nkundineza akekwaho icyaha cyo gutukana mu ruhame, kuko uyu munyamakuru yise Mutesi Jolly ‘Mafia’, ‘Akagome’ n’andi mazina menshi. Ikindi kandi ngo ntahakana ko izi mvugo yazikoresheje.

Urukiko rwisumbuye, rwatangaje ko nta kosa urukiko rw’Ibanze rwakoze kuko icyaha cyo guhohotera uwatanze makuru hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho kuko Nkundineza yahishuye imyirondoro y’abatanagbuhamya kandi abatangabuhamya baba bafite uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa.

Urukiko rwisumbuye rwashimangiye iyi mpamvu ruvuga ko ibyaha yakoze bihanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri.

Inkuru Wasoma:  Riderman yasabye abanyarwanda ibintu bikomeye harimo no kwigira ku mateka muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul arakomeza gufungwa

Iki cyemezo cyafashwe ku gicamusi cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’uko hashize icyumweru uyu munyamakuru aburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul akomeza gufungwa by’agateganyo.

Jean Paul Nkundineza yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023, ku ya 7 ugushyingo ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rw’Ibanze rwavuze ko ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, nta kosa Urukiko rw’Ibanze rwakoze rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Nkundineza akekwaho kuba yaragikoze.

Urukiko rwasanze nta kosa urw’Ibanze rwakoze rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Nkundineza akekwaho icyaha cyo gutukana mu ruhame, kuko uyu munyamakuru yise Mutesi Jolly ‘Mafia’, ‘Akagome’ n’andi mazina menshi. Ikindi kandi ngo ntahakana ko izi mvugo yazikoresheje.

Urukiko rwisumbuye, rwatangaje ko nta kosa urukiko rw’Ibanze rwakoze kuko icyaha cyo guhohotera uwatanze makuru hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho kuko Nkundineza yahishuye imyirondoro y’abatanagbuhamya kandi abatangabuhamya baba bafite uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa.

Urukiko rwisumbuye rwashimangiye iyi mpamvu ruvuga ko ibyaha yakoze bihanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri.

Inkuru Wasoma:  Polisi yafashe abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved