Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yajuriye icyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo

Umunyamakuru, Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gutakana mu ruhame, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha yajuriye icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo nk’uko ubushinjacyaha bwari bwabisabye.

Ku wa 7 Ugushyingo 2023 nibwo iki cyemezo cyasomwe, ndetse ahita ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere. Akaba yaratawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023 akaba amaze ukwezi n’iminsi irindwi afunzwe. Nkundineza agiye gufungwa byagateganyo yahise ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubera kutishimira imyanzuro y’urubanza mu rwego rubanza.

Ubushunjacyaha bwagaragaje ko ibyaha Nkundineza yakoze harimo icyatambutse mu 2022 kirimo amagambo yo gutera ubwoba Miss Mutesi Jolly. Ikindi ni icyatambutse mu Ukwakira 2023 nyuma y’aho Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yari amaze gukatirwa gufungwa imyaka itanu. Ubushinjacyaha bwavuze ko kandi yatangaje amakuru y’ibihuha kuri Miss Mutesi Jolly yashoboraga gutuma atakarizwa icyizere muri rubanda.

Jean Paul Nkundineza yahakanye ibyaha akekwaho , asaba urukiko ko atakurikiranwa afunzwe ahubwo yagira ibyo ategekwa kubahiriza.Urukiko rwari rwavuze ko kuba Nkundineza yaragiye avuga amazina y’abatangabuhamya kandi mu rubanza Atari yaragaragajwe ari impamvu yatuma akekwaho guhohotera abatangabuhamya. Ndetse n’amagambo yatangazaga kuri Mutesi Jolly ari “ko ari akagome”, “mafia”.

Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha, gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha yatangiye gukora mu 2022, bityo kumukurikirana afunzwe ari uburyo bwo gutuma adakomeza kubikora.

Urubanza mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo , ruteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2023, saa Tatu za mu Gitondo.

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya ku mugore uherutse kwicwa urw’agashinyaguro hakaboneka igice kimwe cy’umubiri we mu Kiyaga

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yemeye ko yahagarika itangazamakuru by’agateganyo ariko nawe yagize icyo asaba urukiko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved