Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasobanuye uko yari yarashimuswe.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera yatangaje ko mu gihe yaburirwaga irengero, yari yarashimutiwe n’abapolisi kuri hoteli iherereye mu Kiyovu, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official, Nkundineza yagize ati: “Nashimuswe n’inzego z’ubutasi ziri mu gice cya Polisi. Barambwiye ngo ‘Ngwino tukubwire, turi inzego z’umutekano’. Ngo ‘hari umuntu ugushaka mu modoka, ntabwo ashaka gusohoka, nawe urakomeza akazi kawe.’ Mu gitero cyaje kumfata harimo uwitwa Patrick.”    Ifungwa ry’umunyamakuru Jean paul Nkundineza abantu barihaye umugisha kubwo kuvamo kwihutisha urubanza rw’umwana w’imyaka 13.

Patrick uvugwa na Nkundineza ngo ni umwe mu bamusangaga muri kasho yari yarafungiwemo ya Rwezamenyo, ashinjwa gutwara imodoka yasinze, gusa ngo ntabwo azi niba we ari umukozi wa Polisi y’u Rwanda. Ngo ubwo aba bapolisi bamufataga, bamwambitse amapingu yanditseho ‘RNP 74-75’ bamujyana mu nyubako y’umunyemari iherereye mu karere ka Gasabo, mu igorofa rya 3 cyangwa irya 4.

Inkuru Wasoma:  Ikibuga cy’indege cya Goma cyarashweho Ibisasu biremereye

Aha ni ho himuriwe icyicaro cya Polisi y’umujyi wa Kigali, bivuye hafi ya Stade Amahoro. Abazwa impamvu avuga ko yashimuswe, Nkundineza yasobanuye ko ari uko ubwo yambikwaga amapingu, atigeze ahabwa urupapuro rusobanura ifatwa rye kandi ko no mu kurekurwa kwe nta bisobanuro yahawe. Yongereyeho ko yafungiwe ahantu hatemewe n’amategeko kuko ngo yanyujijwe mu gikari, afungirwa aha wenyine.

Uyu munyamakuru avuga ko ibibazo yahaswe n’abantu batandukanye bamugeragaho aho yari afungiwe, byiganjemo ibijyanye n’amagambo avugira ku muyoboro wa YouTube, by’umwihariko inkuru y’ifungwa rye ubwo yari muri kasho ya Rwezamenyo. Inkuru y’ibura rya Nkundineza yatangajwe na mukuru we tariki ya 17 Gashyantare 2023, hashize iminsi 4 umuryango we utazi aho aherereye. Avuga ko yarekuwe mu rukerera rw’umunsi wakurikiyeho. source: Bwiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved