Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yemeye ko yahagarika itangazamakuru by’agateganyo ariko nawe yagize icyo asaba urukiko

Nkundineza Jean Paul ubwo yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku kuburana mu bujurire bwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho yagaragarije ururkiko ko arwaye biba ngombwa ko ajya kugurirwa imiti kuri Farumasi. Haje kubaho impaka ubwo umushinjacyaha yamwitaga umunyabyaha, umwunganira ahita asobanura ko kuba agikekwa itegeko rimurengera bityo akaba adakwiye kwita umunyabyaha.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, nibwo Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, ndetse no gutanga amakuru y’ibihuha. Nibwo yageze imbere y’Urukiko yambaye imyenda y’abagororwa, yabwiye urukiko ko arwaye ndetse umugore we ajya kumuzanira imiti muri Farumasi ndetse yaje guhabwa n’intebe aricara.

Jean Paul yari yatangiye asobanura impamvu yatanze ubujurire, avuga ko atemeranya n’impamvu z’urukiko rw’ibanze kuko afite umwana w’amezi 10 agomba kwitaho, ikindi kandi avuga ko aramutse arekuwe by’agateganyo yakubahiriza ibyo urukiko rwamusaba ibyo ari byo byose ndetse yanemeje ko yahita ahagarika imirimo y’itangazamakuru by’agateganyo ( mu gihe urubanza rwaba rutarapfundikirwa).

Inkuru Wasoma:  Abagore babiri barimo na nyina batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bagurisha uruhinja rwe rw’amezi abiri

Maitre Ibambe yakomeje asobanura impamvu z’ubujurire avuga ko ibyo Jean Paul aregwa Atari icyaha ahubwo ari amakosa y’umwuga ndetse ko byanagaragarijwe urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC). Nyamara ubushinjacyaha bwo buvuga ko aho kurira ngo Jean Paul ajye hanze ku buryo yakomeza gukora ibyaha yashyirwa ahantu mu nzu yabugenewe akazaburana ayirimo.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko nta hantu urukiko rw’ibanze rwari guhera rumurekura by’agateganyo ngo na cyane ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hejuru y’ibiri bityo amategeko ateganya ko abaregwa ibi byaha baburana bafunzwe. Icyemezo cy’Urukiko kuri ubu bujurire kizatangazwa tariki ya 07 Ukuboza 2023 saa munani z’amanywa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved