Umunyamakuru Nkundineza JP yatunguwe no gusanga akurikiranweho ibyo yavuze kuri Mutesi Jolly muri 2022! Uko urubanza rwagenze

Ku isaha ya saa mbili na mirongo ine za mugitondo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, Umunyamakuru wigenga Jean Paul Nkundineza yari agejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge. Yari arinzwe mu buryo umuntu yakwita ko bikomeye kuko ntabwo itangazamakuru ryari ryemerewe gufata amafoto n’amashusho, yaje mu modoka y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse anaherekejwe n’indi modoka ya polisi.

Ubwo yageraga muri sale y’iburanisha, uyu munyamakuru yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kubera ko atigeze agira amahirwe yo guhura n’abamwunganira mu mategeko, kuko ngo hari n’uwo bari bahuye bwa mbere. Urubanza rwari rutangiye saa tatu zuzuye, Nkundineza yasabye ko yahabwa iminota 30 yo kuganira n’abamwunganira, umucamanza arabyemera, byatumye bagaruka mu cyumba kiburanisha saa tatu na mirongo itanu n’itanu.

Umucamanza yatangiye aha umwanya Ubushinjacyaha, butangira buvuga ibyaha bukurikiranye kuri Nkundineza, icya mbere ni uko kuwa 10 Ukwakira 2022, binyuze ku muyoboro wa Youtube wa Jalas, Nkundineza yavuze ko Mutesi Jolly ari akagome, ari agakoko, ari itungo riruma rihuhaho, icyo kikaba ari icyaha cyo gutukana mu ruhame. Ikindi Nkundineza yavuze ko Mutesi yafashije Akariza Hope gukuramo inda.

Ikindi Nkundineza aherutse kuvuga mu mashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ko Mutesi Jolly ari akandare, ko ari we wateguye kugira ngo Ishimwe Dieudonne akatirwe igifungo cy’imyaka itanu. Ikindi Nkundineza yashyize hanze imyirondoro y’abakobwa bahohotewe na ishimwe Dieudonne abavuga amazina mu gihe Urukiko rwari rwarabahaye amakode.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundineza yabwemereye ko izi nkuru ari we wazikoze. Ikindi cyaha Nkundineza akurikiranweho n’Ubushinjacyaha, ni uko mu mpera za 2022 yigeze kuvuga ko Mutesi Jolly ari gukora igikorwa cyo kunyura ku bakobwa bose bari baratanze ubuhamya kuri Ishimwe Dieudonne kugira ngo bivuguruze, Mutesi akaba yarasobanuye ko Nkundineza yamutanzeho amakuru y’ibihuha bigatuma atakarizwa icyizere muri rubanda.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku magambo Nkundineza yigeze kuvuga kuri Mutesi Jolly amugereranya na Michael Jackson, buvuga ko Michael Jackson ari umuntu wamenyekanye akora ibikorwa byiza, bityo Nkundineza kumugereranya na Mutesi ari nko kuvuga ko Mutesi ari umuntu wamamaye mu gukora ibikorwa bibi.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’akababaro: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana.

Mu kwiregura, Nkundineza yavuze ko impamvu yavuze ko Mutesi ameze nka Michael Jackson ari uko bose ari inzobe, bananutse kimwe, ari barebare, bityo kuba yarabagereranye yumva Atari ikibazo.

Mu gukomeza kwiregura, ku bindi byaha Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, Nkundineza yavuze ko ibyo yavuze kuri Mutesi Jolly byose bitagize icyaha, ahubwo ari amakosa mu mwuga w’itangazamakuru, bityo Ubushinjacyaha kuba bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ntabwo bikwiriye ahubwo aya makossa yagakwiye kuba ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

Nkundineza yanabwiye Urukiko ko RMC yaje kumuhamagara imusaha guhindura izo mvugo zose zikakaye yagiye akoresha, kuri ubu ibyo biganiro bikaba byaranasibwe bitakigaragara kuri YouTube.

Nkundineza ukurikiranweho ibyaha byo gutukanira mu ruhame, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bugaragaza impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera cyangwa se agakomeza gukora ibindi biganiro byo guhohotera abatangabuhamya. Nanone kandi bwavuze ko ari ukugira ngo igihe cyose bamukenereye azabashe kujya aboneka byoroshye.

Nkundineza we yavuze ko adakwiye gufungwa iyi minsi kuko akeneye kujya murugo akita ku mugore we n’umwana w’amezi 10 wahungabanijwe n’itabwa muri yombi rye, ku kijyanye no gutoroka ubutabera avuga ko igihe bamuhamagaye yabitabye bityo n’ikindi gihe bazamuhamagarira Atari bwo yabura.

Nubwo Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwazemeza ko Nkundineza afungwa kugira ngo abere abandi banyamakuru baza bakora ibintu byo gutwika, Nkundineza we yahakanye avuga ko ibyaha byose bumushinja atabyemera kandi ko aramutse afunzwe kugira ngo abere abandi urugero ari nk’aho yaba ayambwemo igitambo.

Umwanzuro w’Urukiko uzatangazwa kuwa 7 Ugushyingo 2023 ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved