Umunyamakuru Nkundineza yatawe muri yombi na RIB hakekwa ibyo aherutse kuvuga kuri Mutesi Jolly

Mu ijoro ryo kuwa 16 Ukwakira 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, usanzwe amenyerewe mu gukora inkuru z’ubutabera. Ni nyuma y’uko uru rwego rwari rwamuhamagaye kugira ngo ajye gutanga ubusobanuro binyuze mu nyandiko bamwoherereje.

Binyuze ku rukuta rwabo rwa X, RIB yagize ati “RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, umunyamakuru wigenga (Freelance), akurikiranweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa X bakimara kumenya ibi byaha Nkundineza akurikiranweho, babisanishije n’amagambo aherutse gukora mu kiganiro cya nyuma y’uko Urukiko Rukuru rukatiye Prince Kid igifungo cy’imyaka 5 Nkundineza yavuze kuri Mutesi Jolly, batekereza ko aribyo ashobora kuba akurikiranweho, gusa nubwo RIB yatangaje ibyaha Nkundineza akurikiranweho ariko ntabwo haratangazwa abo yaba yarabikoreye.

Nkundineza yahamagajwe na RIB nyuma y’uko hari amagambo yumvikanye anagaragara avuga amagambo bamwe bavuze ko ari ayo kwibasira Nyampinga w’u Rwanda (2016) miss Mutesi Jolly. Muri ayo mashusho Nkundineza aba avuga ati “Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa amarula? Ugiye gukora party? Ikintu cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti Enjoy. Uramugaritse nta kundi, komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo.”

Bisa nk’aho Nkundineza yagiye kwitaba RIB ameze nk’aho yiteguye ibintu byose ku mpande zombi, kuko yabwiye Bwiza ko ari ubwa mbere RIB yamutumaho mu buryo buri ‘Official’ avuga ko aramutse atumweho kubera inkuru yakoze, RMC irahari bityo cyaba ari cyo gipimo cyo kureba agaciro ka RMC mu banyamakuru, avuga ko azitaba nagira amahirwe azataha cyangwa se yafungwa akaba ari muy’abagabo nk’abandi bose.

Inkuru Wasoma:  Abana babo bari kuburirwa irengero ubutitsa, bakeka ko hari abari kubashimuta.

Nkundineza yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Bwiza, Umuseke ndetse n’imwe mu miyoboro ya YouTube ari naho yari ari kubarizwa kuri ubu.

Inkuru Wasoma:  Umugore Kecapu yambuye umugabo avuze uko yamuhemukiye n’uruhare umugabo yabigizemo.

Nkundineza yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Bwiza, Umuseke ndetse n’imwe mu miyoboro ya YouTube ari naho yari ari kubarizwa kuri ubu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved