Umunyamakuru Bujyakera Jean Paul uzwi nka Guterman yatawe muri yombi ashinjwa ibirimo kwaka icyo kunywa mu kabari akananirwa kwishyura ndetse no gukubita uwamwishyuzaga. Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yakoze ibi byaha ku wa 21 Nzeri 2022 nk’uko IGIHE babitangaje.

Undi musitari ukomeye mu Rwanda yatawe muri yombi.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu munyamakuru yakoze ibi byaha ubwo yajyaga mu Kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure hanyuma aza no gukubita uwamwishyuzaga.

 

Bujyakera Jean Paul ni umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kuri radio Isango, ariko akaba nanone afite umuryango ukomeye utegamiye kuri leta witwa n’ufashwa yafasha, cyane cyane wita ku bana b’imfubyi, imibereho yabo harimo n’amashuri.

 

Kugeza ubu uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha. Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo kwaka ibitari bwishyurwe, yahanwa n’ingingo ya 175 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018.

 

Iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

 

Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu, n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano mu gihe ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyo kwaka ikitari bwishyurwe, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje umwuga akora. Ref: igihe.

Dore amagambo akakaye ari kubwirwa Apotre Mutabazi kubera ideni

Uwiga muri mount Kenya bamubwiye ko polisi iri gusaka abafite amafranga, bamucucura twose asigarana isabune.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved