Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda aravugwaho ubujura no kubika nyina akiri muzima

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru akora inkuru zicukumbuye akaba ari nabyo yize muri kaminuza, Samuel Byansi Baker aravugwaho amakosa yagiye akora mu bihe byashize icyakora aya makosa akaba nta bantu benshi bari barigeze bayamenya, kuri ubu akaba yamenyekanye mu buryo umuntu atapfa kumenya kubera uburyo arimo kuvugwamo.

Intandaro yo kuvugwa kwa Byansi, yatangiye kuwa 16 Nzeri 2023, ubwo umunyamakuru witwa Jean Pierre Kagabo yashyiraga amafoto ku rukuta rwe rwa X maze yandikaho amagambo agira ati “uyu munsi maze imyaka 20 nkorera igihugu cyanjye binyuze mu itangazamakuru.” Ntabwo haciye kangahe, uyu munyamakuru Byansi bivugwa ko atakiri mu Rwanda yahise amusubiza agira ati “Wakoze iki se? Propaganda? (Gutangaza amakuru ayobya rubanda cyangwa se adafite aho ahuriye n’ukuri ku nyungu za politiki), ibyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga barabikora.

Kuva ubwo Byansi yatangaza ibyo kuri Kagabo, wagira ngo hari imitima yari imaze igihe itegereje gusesekaza ku munwa ibyo izi kuri Byansi, kuko batangiye kuvuga n’iby’ibihe byahise. Uwa mbere wiyita Mwalimu Nkunzurwanda kuri uru rubuga yahise agira ati “Waramutse bwana Byansi? Ntunguwe no kubona wibasira Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, kandi uzi inshuro baguhishiriye igihe wahakoraga stage ukiba amasakoshi y’abagore. Ibuka inshuro wabeshye ko mama wawe yapfuye bakagutwerera kandi ubeshya, ni iki gituma witwara nk’utarahawe uburere?”

Abantu benshi cyane batunguwe n’ubu butumwa uyu muntu yasubije Byansi, bituma batangira kuvuga ko ari ukumuharabika cyangwa se kumusiga urubwa, icyakora byaje kugaragara ko uyu Mwalimu Atari we ufite aya makuru gusa, kuko Ingabire Immacule yahise amwuganira agira ati “Ibyo kubika nyina atapfuye byo nanjye ndabizi nabibera umuhamya.”

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa bwa miss Muheto yandikiranye na Prince kid bwashingiweho n’urukiko mu kumukatira| “ nonese kid, naryamana nawe dukorana?”.

Kuri ubu ku rubuga rwa X, nta yindi nkuru iri kuganirwa uretse uyu mugabo Byansi Baker Samuel wamamaye cyane mu nkuru zo gucukumbura, aho mu ntangiriro za 2022 yaje kuvuga ko hari amakuru ahishe cyane abantu batazi bakazayamenya bakagira ubwoba mu irushanwa rya miss Rwanda, nyuma y’aho gatoya Prince Kid aza gutabwa muri yombi. Iki gihe Byansi yavuze ko hari abakobwa bagera kuri 7 bamuganirije bamuha ubuhamya bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe ariko batiteguye kuvugira mu ruhame.

Iki gihe kandi Byansi yanavuze ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Prince Kid hari abandi bakobwa batatu bamuhamagaye bakavugana abo bose bakaba ari abagiye bitabira irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bitandukanye, anavuga ko hari n’abari mu kanama nkemurampaka babizi ariko banumye.

Muri 2021 Byansi yari afite urubanza yarezemo Leta ko hari ingingo yo mu gitabo cy’amategeko ya 71 yerekeye imiburanishirize y’imanza asaba ko ivanwamo kubera ko ibangamiye imikorere y’itangazamakuru. Muri 2019 uyu mugabo yavuzweho guhunga igihugu ngo bikomotse ku nkuru yigeze gukora ku bapolisi babiri bari bayoboye uturere twa Nyagatare na Gicumbi ngo bashatse kumugirira nabi kubera inkuru yacukumbuye ku kuba binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda bitemewe n’amategeko.

Byansi wakoze ubukwe muri 2022, muri iyi minsi ari kuvugwaho kuba Atari mu Rwanda. Icyakora urebye ku mbuga nkoranyambaga ze nka X muri iyi minsi, ari gukora inkuru zirimo kunenga cyane u Rwanda n’ibikorwa bimwe na bimwe byarwo, akavugwaho kuba ari muri Netherland.

Byansi yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Goodrich Tv, BTN TV, TV10, Royal FM na M28 Investigate.

Inkuru Wasoma:  Noteri wasinyishije miss Elisa yararekuwe mu gihe miss Elisa akurikiranweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved