Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier uzwi cyane nka Janvier Popote, ni umwe mu banyamakuru b’abahanga kandi barambye mu mwuga w’itangazamakuru yinjiyemo mu mwaka wa 2011 akaba ari no mu bantu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa twitter yagaragaje umubyeyi uhetse umwana anafite imizigo yateze igare yandikaho amagambo agira ati” harya abanyonzi bemerewe gutwara abagenzi babiri n’uwo mu mugongo n’imizigo icyarimwe? Aha ni ku giti cy’inyoni. Twimakaze.”
Nyuma yo kwandika ubu butumwa bamwe bagiye bamusubiza ariko bamwibazaho, kuburyo hari n’uwamusubije mu mvugo igaragaza ko atishimiye ibyo yanditse witwa Nshimiyimana Lune wagize ati” ukize ububwa abukubitira abandi, aha ndumva wagombaga gutanga ubufasha ukabategera igare rya 2ukanabagira inama kubyo bakoresheje ibi biruta kugenda ukabafotora ubarega kandi nta wakoresha ubu buryo aramutse afite.”
Undi yagize ati” Ese buriya uriya mugenzi yabaye afite ibushobozi atega igare niriya mitwaro kuki mutari mwumva ko mu Rwanda habamo abakene n’ubukene bukabije aho utabafashije wihutiye kuza kurega nogushaka followers.” Undi agira ati “Ariko mwagiye mugenda gake? Twese se tugira imodoka? dufite ubushobozi bwo gutega moto se? Ariko twese dushobora kugenda ingendo ndende! Ubworero ikibazo kibaye uburyo akoresheje? Ese ufite abana nimizigo ingana kuriya wowe ntamafaranga wari gutega iki? Wenda numugabo we Baritahi.”
Abantu benshi bakomeje kumunenga ndetse banavuga ko yahindutse nyuma y’uko abonye amafranga, akaba ameze nka wa mutindi wakize akibagirwa igice cy’ingunguru yararagamo, gusa konti ya polisi yahise imusubiza imubwira ko bitemewe ibyakozwe n’uriya mugore ndetse n’umunyonzi.
Popote yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye kandi bikomeye birimo: Radio Salus, Radio Huguka, Izuba Rirashe (ya The New Times) yakoreye nk’Umutokozi w’inkuru (Editor) kuva mu 2013 kugeza mu Ugushyingo 2018 ubwo iki kinyamakuru cyafungwaga. Yavuye muri The New Times yerekeza mu Imvaho Nshya nka ‘Editor’ ahamara umwaka n’amezi 6. Kuva mu mwaka wa 2020 Popote yatangiye gukorana Radio Mpuzamahanga y’u Budage.
Mu 2019 ni bwo Popote yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ‘SG’ w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) muri Manda y’imyaka itatu, Radio Isango Star kuva mu 2012 ndetse akanakorera igitangazamakuru cye yise popote.rw gifite umwihariko wo kwandika inkuru mu rurimi rw’Igiswahili kikanagira Televiziyo ikorera kuri Youtube yitwa Popote Tv akaba akunda kugaragara no kuri Mamaurwagasabo.
Harya abanyonzi bemerewe gutwara abagenzi babiri n’uwo mu mugongo n’imizigo ku igare rimwe? Aha ni ku Giti cy’Inyoni. Twimakaze #GerayoAmahoro pic.twitter.com/K3Jd3GTOCR
— Janvier POPOTE (@JanvierPopote) January 6, 2023
Ese koko POPOTE IBI YAKOZE TWABYITA IGIKORWA CYUBUTWARI CG NI UMURENGWE WABIMUTEYE??? pic.twitter.com/w5MRb4YwVN
— URIFAKE (@URIFAKEE) January 7, 2023