Kuwa 1 Nzeri 2023 nibwo havuzwe amakuru y’umunyamakuru Umuhoza Honore ukorera Radio/Tv Flash ko yatawe muri yombi, bivugwa ko yaba yarazize gukwirwakwiza amashusho y’urukozasoni. Nyuma yo kurekurwa, Umuhoza avuga ko yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, aho yafatiwe I Musanze ariko akoherezwa I Kigali.
Avuga ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko kubera ko ifungwa rye ritamenyeshejwe umuryango we, bityo akaba agiye kurega RIB, ati “Baramfashe ngiye mu kazi, muri uko kumfata ntabwo bigeze batuma ngira uwo mpamagara cyangwa ngira uwo menyesha,bahita bambwira ngo ngomba koherezwa I Kigali kuko ari ho ibinshinja biri, narategereje imodoka iva I Kigali ari njyewe ije gutwara.”
Umuhoza uvuga ko yafunzwe kuwa kabiri w’iki cyumweru, avuga ko RIB yamushinjaga gushyira ibiteye isoni kuri YouTube, icyakora we atangaza ako yahagaritse gukora ibyo biganiro mu mpera za 2021, icyakora hari abagiye bamwiyitirira nyuma y’uko abiretse, bagafata amashusho yigeze gukora bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Avuga ko gufatwa kwe kwakozwe binyuranyije n’amategeko bityo nawe agiye gushaka uko atanga ikirego. Avuga ko ku mugoroba wo kuwa 1 Nzeri 2023 ari bwo yarekuwe nyuma y’ibazwa ry’Ubugenzacyaha. Akomeza avuga ko kandi gufatwa kwe ntacyo Ubugenzacyaha bwigeze bubitangazaho.
Ivomo: umuseke