Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, rwatangaje ko rwishimiye irekurwa ry’Umunyamakuru, Uwineza Liliane, wari watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rusaba abandi bose kubahiriza amabwiriza agenga umwuga.
RIB yari yataye muri yombi Uwineza Liliane nyuma yo kumuhamagaza ngo asobonure ibirebana n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube byashoboraga kubiba amacakubiri, akanga kwitaba.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yari yatangaje ko bamaze igihe bakurikirana ibiganiro uwo mugore akora ku muyoboro we wa YouTube, bigaragara ko biganisha ku byaha, iramuhamagaza imugira inama ku byo yari ari gukora.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, RMC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yishimiye irekurwa ry’uwo munyamakuru.
Itangazo ryayo rigira riti “RMC inejejwe n’inkuru y’irekurwa ry’umunyamakuru Uwineza Liliane. Tuboneyeho kwibutsa abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ndetse n’amabwiriza agenga imbuga nkoranyambaga.”
Yasabye abanyamakuru kugenzura ko amakuru batangaje ari ukuri kandi atabogamye no kubaha ubuzima bwite bw’abantu, ndetse no kwirinda gusangiza amakuru bwite utabifitiye uburenganzira.
Abanyamakuru kandi basabwe gutandukanya amakuru y’ukuri, ibitekerezo bwite, n’ibikorwa bigamije kwamamaza.
Banasabwe kugira inshingano ku makuru batangaje kandi igihe hagaragayemo amakosa bakayakosora mu buryo bwihuse.
Mbere y’uko Uwineza atabwa muri yombi yari yabanje no kuburirwa ndetse no kugirwa inama n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, ariko ntiyagira icyo ahindura mu mikorere ye.
Ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018 iteganya ko umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).