Umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, Pascal Habababyeyi, yitabye Imana. Yakoraga muri weekend nk’umwe mu basesengura amakuru yaranze icyumweru.
Amakuru ahari agaragaza ko ari urupfu rutunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ejo hashize ari muri koma birangira ahasize ubuzima.
Bivugwa ko kandi Habababyeyi yari afite ubukwe ku wa tariki 26 Ukuboza 2024.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yavuze ko aya makuru yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ashinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Umuyobozi Mukuru wa TV10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio 10 & TV10, yabwiye IGIHE ko Habababyeyi yari umwe mu nshuti ze za hafi ku buryo yashenguwe no kumva ko yitabye Imana.
Ati “Inkuru babimbwiye mu gitondo, kugeza ejo nta kibazo yari afite. Yari afite ubukwe kuri Boxing Day, umunsi ukurikira Noheli.”
Mutuyeyezu asobanura Habababyeyi nk’umuntu wari imfura, witanga, kandi wari inshuti ye ya hafi. Ati “Buriya ikiganiro dukora cyitwa Ahabona, cyagarutse ari njye na we tukigaruye, kuva mu 2018, hari hashize imyaka itandatu tugikora kidasiba.”
“Nta mezi menshi yari ashize ageze muri CHUK, kuko mbere yakoraga mu Bitaro bya Rutongo ashinzwe Inozamubano. Hari hashize amezi make abonye akazi nk’ushinzwe Itumanaho kuri CHUK.”
Yakomeje agira ati “Ni we mwana w’umuhungu nyina ayari afite, bari babiri we na mushiki we. Ni inkuru y’urupfu yambabaje. Twakoranaga ikiganiro, tukiganirira, tukarebana umupira, tugasangira, yari umuntu wanjye wa hafi.”