Umunyamakuru w’icyamamare mu Rwanda yatawe muri yombi azira gukubita no gukomeretsa umuntu bahuriye mu kabari

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu ijoro ryo ku itariki ya 1 rishyira ku ya 2 Kamena 2024, rwataye muri yombi umunyamakuru Rugemana Amen wamamaye nka Babu, ukora ku Isibo TV, ngo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko Babu yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umugabo w’imyaka 30 bahuriye mu kabari kitwa ‘Crystal Lounge Bar’ gaherereye Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Kugeza ubu Babu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake giteganywa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo ukurikiranyweho iki cyaha agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

Inkuru Wasoma:  Polisi yaburijemo inama y'abayobozi ba ADEPER yari igamije kwiga ku byerekeye kuri perezida Kagame.

Dr. Murangira yavuze ko basaba abantu kugira ubworoherane, igihe cyose hari abagize ibyo batumvikanaho bakegera inzego zishinzwe kubafasha kuva muri ayo makimbirane, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda kugwa mu bibazo biremereye bituma bamwe bafungwa.

RIB iributsa kandi abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yitwaje umwuga akora, inibutsa abantu kwirinda gukora icyaha nk’iki kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved