Umunyamakuru w’imikino umaze kwigarurira imitima ya benshi kuri Royal FM, Ndabarasa Eugene agiye gutandukana n’iyi Radiyo nyuma y’imyaka hafi ibiri ayikorera.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo amakuru yatangiye kujya hanze avuga ko kuva tariki 1 Nzeri 2022 umunyamakuru Ndabarasa Eugene azaba atakibarizwa mu kiganiro Royal Sports ahubwo azimukira ku kindi gitangazamakuru kiri mu bikomeye mu Rwanda.
Nyuma yo kumenya aya makuru twavuganye n’uyu munyamakuru atubwira ko ayo makuru ari impamo ko mu ntangiriro za Nzeri azabwira abakunzi be aho yerekeje.
Uyu munyamakuru yirinze gutangaza Radiyo nshya azerekezaho, gusa amakuru twakuye ku nshuti ze za hafi ni uko ashobora kuba yarasinyiye imwe muri Radiyo ebyiri hagati ya City Radio na Radio 10.
Ndabarasa Eugene yavukiye i Rusizi akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Rusizi, Sana Radio na Royal FM.
Benshi mu bakunzi b’ikiganiro Royal Sports gitambuka mu masaha ya nimugoroba kuri Royal FM bari bamaze kumukunda bitewe n’uko yuzuzanya na mugenzi we bakorana witwa Bigirimana Augustin.
Nyuma y’uku kwezi kwa Kanama 2022, Royal FM iraba ibuze umunyamakuru w’imikino wa gatatu nyuma ya Jado Dukuze na Claude Hitimana werekeje kuri Radio 10, Bigirimana Augustin ni we wenyine uraba usigaye kuri iyi Radiyo ivugira ku murongo wa 94.3 FM.