Umunyamakuru w’umunyarwanda yafatiwe mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie bivugwa ko ashaka kwica igitaramo cya The Ben

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatamumavuta aravugwaho kugaragara mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie. Aya makuru aratangazwa n’umunyamakuru w’inyaRwanda wemeza ko yamubonye ashaka kumanika ibyapa bya Bruce Melodie ku modoka icyakora fatakumavuta yamuca iryera agahita ahunga akagenda.

Uyu ngo amaze kubona Fatakumavuta agiye, yanze kumukurikira ahubwo ahita ajya muri papeteri Fatakumavuta yari avuye gukoreshamo kopi z’ibyo byapa, uwo yasanzemo witwa Karim amubwira ko ari we umaze kubikora ariko yagerageje kubaza Fata icyo agiye kubimaza ariko ntiyamusobanurira, icyakora avuga ko yaketse ko ari ikintu cyiza.

Biravugwa ko hakozwe ibishoboka byose igitaramo cya The Ben ngo gishyirwe hasi, kuburyo mu nama n’abanyamakuru hari abanyamakuru baguzwe ngo bamubaze ibibazo byanditse ariko umugambi ukaburizwamo.

Biravugwa ko kandi hari abakorera inzego z’umutekano mu Burundi baguzwe ngo batambamire iki gitaramo ariko nabyo ntibyakunda. The Ben yabwiwe ko azafungwa nagera I Burundi. Icyakora inzego z’umutekano zacunze cyane kuburyo uyu muhanzi yari arinzwe cyane.

Icyakora abamenye ibyakozwe na Fatakumavuta barimo Dj Brianne, Djihad na Fouadi umunyamakuru w’imikono banenze cyane ibyo yagerageje gukora, bibaza uburyo Abanyarwanda badashyira hamwe mu gushyigikira umuziki ahubwo bakajya muri ibyo, kandi bizwi neza ko Bruce Melodie nta gitaramo afite mu Burundi.

Ihangana rya Bruce Melodie na The Ben, Bruce Melodie aherutse kuryitarutsa avuga ko nta ruhare arifitemo, ariko ku rundi ruhande abafana babo barimo n’abanyamakuru bafite amazina akomeye mu Rwanda bagaragaza buri wese uruhande ahagazemo. SOMA INKURU BIFITANYE ISANO>>> Ihangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie rigeze aho intambara irwanwa n’abafana babo

Inkuru Wasoma:  Dore ibyo abantu bibajije kuri Aline Gahongayire ubwo yagaragazaga ko ari hafi kwibaruka.

Inkuru Wasoma:  Burya Perezida Kagame yiganye na se! Umuhanzi Yago yahishuye ukuri ku byamuteye guha igihembo ababyeyi be

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved