Ni kenshi bivugwa ko urubyiruko cyane cyane ingimbi n’abangavu bishoye mu ngeso mbi, ariko cyane cyane mu busambanyi akaba ari bwo bubugarije. Gihozo Teta Nicole, umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime yavuze ko urubyiruko rutinyuka gukora imibonano mpuzabitsina bikanarenga ntibikingire aba ari injiji bujiji.
Gihozo yavuze ko nta ngimbi cyangwa umwangavu wagakwiye gukinisha imibona mpuzabitsina uko yiboneye, bakanatinyuka kubikora batikingiye kuko baba ari amarimbi. Yagize ati “umuntu ukora imibonano mpuzabitsina atikingiye uwo ni irimbi pe kuko nta wamenya impamvu aba yanga kugakoresha. Ibaze kubikora uri umwana, urumva ko uba uri kwishyingura.”
Gihozo ni umunyamakuru kuri Fine FM akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, aho yagaragaye mu yitwa Urugo rwanjye ndetse na Mi amor ica kuri Pattyno comedy. Ni na we mukobwa uherutse kugaragara I Nyamirambo ku munsi w’abakundana amenaho umubyeyi uhetse umwana umutobe, biza kurangira bimenyekanye cyane ko ari filime bakinaga (Prank). Yavuze ko nta muntu wagakwiye kwisukira imibonano mpuzabitsina ari umwana ikirenze ibyo atikingiye kuko aba ari irimbi ryigendera.