Umunyamakuru Yago yifatiye umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda amutuka kuri nyina

Nyuma y’uko hashize iminsi icyenda (9) shene ya YAGO TV SHOW ivuye ku muyoboro wa YouTube, umunyamakuru ubifatanya n’umuziki Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat uvuga ko bayimwibye, yatutse kuri nyina umunyamakuru Etienne Mbarubukeye uzwi nka Pundit.

Kwibwa kw’iyo shene, Yago yamaze kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo arebe ko shene ye yagaruka ikuwe mu maboko ya benengango. Ku Cyumweru ni bwo Yago yatakambiye RIB nyuma y’uko abonye uwamwibye shene yayigaruye kuri Youtube gusa ayizana yayihinduriye amazina.

Icyo gihe bamwe batangiye kuvuga ko yababeshye itibwe ko ahubwo icyabaye ari ukuyihisha abafana mu gihe runaka (hide) Mu gushaka kumenya amakuru y’ukuri, umunyamakuru Pundit ukora ku Isibo FM yahamagaye Yago maze amubaza ibya shene ye ya Youtube.

Inkuru Wasoma:  Abamotari bahangayikishijwe n’ibyo bakorerwa n’abo bita agatsiko k’abajura kabashyikiriza polisi. Ibyo bakorerwa ntibyumvikana.

Ubwo Pundit yabazaga Yago iby’uko yaba yarayihishe shene aho kwibwa, uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru yahise amutuka kuri nyina amusaba na we kujya guhisha shene ze. Amajwi Yago ari gutuka Pundit kuri nyina niyo akomeje gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gutuka, Catfish izwi kuri X nka Godfather yaje guhamagara Pundit maze amubaza niba yiteguye kujya kurega Yago wamwandagaje. Pundit avuga ko atahita ajya kumurega kuko si ubwa mbere yaba atutswe ari mu kazi aho yatanze urugero rw’ukuntu yatutswe ubwo yajyaga gutara inkuru kwa Pastor Theogene wari witabye Imana.

Kuri ubu Yago akomeje gutakambira RIB abasaba ko bamufasha kugarura shene ye mu biganza bye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved