Umunyamakuru yatabarije kuri micro avuga ko badaherutse guhembwa

Kuri uyu wa 19 mata 2023 mu gitondo, umunyamakuru witwa Nkuyemuruge ukorera radio Country FM ikorera mu karere ka Rusizi, yazindukiye kuri micro za radio avuga ko badahembwa bityo nibikomeza kugenda gutyo bamwe muri bo bazasanga ari bo bajura bayogoza abaturage.

Nyuma y’uko abikoze, amajwi ye yacicikanye kuri whatsapp avuga ko abanyamakuru aribo bakorera ubuvugizi abaturage bityo na we igihe kirageze ngo abwikorere. Yavuze ko impamvu yabikoze ari uko yabonaga mu nzu nta kintu kirimo kandi ari guseba muri rubanda, ahita yibaza impamvu abanyamakuru bakorera rubanda ubuvugizi we agakomeza kugaragurika ntabwikorere.

Yakomeje abwira Igihe dukesha iyi nkuru ko ejo yabanje kuvugana n’uyoboye radiyo amubaza ibijyanye n’umushahara w’amezi ane adahembwa abona ntabyitayeho, nyuma n’uyu munsi bavuganye umuyobozi amubwira ko avugana na Noopja nyiri radiyo ikibazo kigakemuka sinongere kubivuga kuri radiyo ariko kumubona ntago biba byoroshye.

Yakomeje avuga ko umugenzuzi w’umurimo yabasuye mu mwaka washize akaba abizi, RGB ikaba ibizi ndetse bakaba barasabye ko baba bahagaze kugira ngo babanze bahembe abakozi, kuri ubu bakaba nta masezerano y’akazi bafite kandi bamaze imyaka ibiri bakora bayasaba, akaba ari gake bahabwa umushahara wuzuye, bityo ayo bamurimo akaba arenga amezi ane akaba ari yo mpamvu yatabaje.

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko hari n’abandi bafitiwe amafranga, ariko yavuganye na nyiri radiyo amubwira ko aramuvugisha mukanya. Uyu munyamakuru usanzwe uvuka mu karere ka Ngoma aho n’umuryango we utuye, yazinze utwe twose ajya aho radiyo ikorera avuga ko arahava abonye amafranga ye.

Amakuru avugwa ni uko hari n’abandi bamaze amezi 4 badahembwa basabwe n’ubuyobozi bwa radiyo ko bataha bakazagaruka amafranga yabo yabonetse, nyuma bagarutse basanga cya kibazo kiracyahari bamwe kugeza na nubu barambuwe. Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja, yatangaje ko ayo makuru Atari ayazi bityo agiye kubikurikirana ariko bishobora no kuba ari ugusebanya.

Inkuru Wasoma:  Mu gahinda kenshi Alliah ukina film abwiye amagambo akomeye abamwita umujura mu bikorwa akora byo gufasha.

Yavuze ati “ubwo se ibyo bibaho koko? Ibyo ni ugusebanya kandi uwabikoze ngiye kubimuryoza ni uko ngihuze gato.” Uyu munyamakuru yatangiye gukorera iyi radio muri werurwe 2021 yavuze ko adateze gusezera kuri iyi radiyo nubwo nta masezerano y’akazi afite, ndetse na mugitondo cy’ejo azazindukira mu kiganiro nk’ibisanzwe. Iyi radiyo yumvikana ku murongo wa 105.7 FM ikicyicaro cyayo kikaba mu mugi wa Rusizi.

Inkuru Wasoma:  “Umunyarwanda wese uri aha agomba kwicwa”. Rosine waheze muri Congo avuze uko umunyarwanda arimo guhigwa muri Congo. Leta yatanze itegeko ryo kubatwikira mumapine.

Yavuze ati “ubwo se ibyo bibaho koko? Ibyo ni ugusebanya kandi uwabikoze ngiye kubimuryoza ni uko ngihuze gato.” Uyu munyamakuru yatangiye gukorera iyi radio muri werurwe 2021 yavuze ko adateze gusezera kuri iyi radiyo nubwo nta masezerano y’akazi afite, ndetse na mugitondo cy’ejo azazindukira mu kiganiro nk’ibisanzwe. Iyi radiyo yumvikana ku murongo wa 105.7 FM ikicyicaro cyayo kikaba mu mugi wa Rusizi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved