Kuri uyu wa 21 mata 2023, BPR Bank Rwanda PLC yifatanije n’abakora amasuku mu mihanda igize umujyi wa Kigali, aho yazengurutse mu duce dutandukanye maze abo basanze mu mihanda bakabaha impano zigiye zitandukanye harimo amakarita yo guhaha n’ibuto z’ubwoko butandukanye. Byabaye mbere y’umunsi umwe ngo habe umunsi wo kurengera isi ‘earth day’ aho iyi bank yiyemeje kwifatanya n’abagira uruhare mu gutuma isi isa neza by’umwihariko muri Kigali. mucuruzi w’umugore yiyitiriye izina ry’igitsina cye kugira ngo akurure abakiriya b’i Kigali
Ni igikorwa cyishimiwe n’abantu batandukanye, cyane cyane abaganirije IMIRASIRE TV bavuze ko batunguwe cyane kandi bagashimishwa no kubona hari abantu babitayeho by’umwihariko, mu gihe hari ababona bari muri aka kazi bakabafata nk’abakora agaciriritse. Umwe mu babyeyi yagize ati “Njye ku ruhande rwa njye narishimye cyane, kubona banzirikana bakampa impano kandi n’ubundi ndi mu kazi kanjye, narabashimiye cyane.”
Mu bagize icyo bavuga kuri iki gikorwa, harimo umunyamakuru uzwi cyane mu mikino witwa Annet Mugabo, wanyujije ubutumwa kuri twitter ye ameze nk’aho arimo kunenga ibyo BPR yakoze, muri ubu butumwa yagize ati “ubundi ku cyumweru aba ari umunsi wo gusenga no kwiyeza gusa, munyemerere tunenge twivuye imbere BPRBank rw yifata igatanga imineke ku bakozi b’isuku yarangiza ikabifotorezaho. Ubuse kuki mutabahaye wenda udushimbo n’umuceri wenda bashobora kurya iminsi?”
Ubwo yamaraga gutambutsa ubu butumwa nk’umuntu ukurikirwa cyane babusamiye hejuru, abenshi mu bamukurikira baramunenga cyane bamubwira ko atagakwiye gutambutsa ubu butumwa. Uwitwa Kavukex yagize ati “wowe se watanze iki ngo abe ariho duhera tunenga BPR?” Niwemwiza Anne Marie yagize ati “ariko mabuja ntuzi ko imbuto ari nziza ku buzima? Ariko kandi ndabona bafite n’aka envelope ubanza udushyimbo n’agaceri ariho biri, cyangwa se azabigura du moins.”
Neza Marie Claire yagize ati “Annet nshuti yanjye, nkwibutsa ko imitwe 1000 yunamye mu masengesho, irutwa n’umutwe umwe wabashije kunezeza umuntu umwe.” Dr Dash mu butumwa bunini yagize ati “igihugu gishishikariza abantu kureba kure, mbere y’uko wandika iyi tweet wabanje kureba ibirimo byose? Wibajije impamvu bakoze ibyo bakoze? Nari nzi ko abanyamakuru babanza bagashaka amakuru mbere yo kuvuga, ntago batanze imineke gusa nk’uko ubivuga ntukayobye rubanda.”
Abakurikira uyu munyamakuru bakomeje kumuha ibitekerezo bitandukanye ariko byiganjemo ibimunenga, bamubwira ko ubabariye umukene aba agurije uwiteka, ndetse ko bitagakwiye ko twishakira ibintu byose tugamije gukuramo ibyo kunenga gusa ko no gukora neza ukereka rubanda ntacyo bitwaye ndetse no kuba ari imineke gusa nabyo ntacyo byaba bitwaye. Hari n’abamubwiye ko kuvuga neza ari nka zahabu ariko kwicecekera ari nka Diyama.
Umunyamakuru Annet Mugabo wakomeje acicikana ku rubuga rwa twitter bamuvugaho bitandukanye, yamenyerewe cyane mu kuvuga amakuru y’imikino kuri radiotv10, aho yari anashinzwe gukurikirana imikino y’igikombe cy’isi muri Quatar ubwo giheruka kuko yagiyeyo gukurikirana imikino yose uko igenda.
Ubundi ku Cyumweru aba ari umunsi wo gusenga no kwiyeza gusa, munyemerere tunenge twivuye inyuma @BPRbankrw , yifata itanga IMINEKE ku bakozi b’Isuku yarangiza ikabafotoreza. Ubuse kuki mutabahaye wenda udushimbo n’umuceri bashobora kurya iminsi?😭😭 pic.twitter.com/qce1WRxjEw
— Annet Mugabo 😘. (@mugaboannet2) April 23, 2023
Umwe mu banyamakuru ba mbere babaswa muri field yabo niwowe Ariko iyo bigeze kuzindi ngingo wigira impuguke usobanura uhuza ibintu bidahuye ngo tugirengo urabasha. Gusenga nayamateshwa wavuze bihurira he? Sinzi ngo udushimbo sinzi ngo iki? U still have time to delete this Garbage
— Gladiator OG (@gladiator_1st) April 23, 2023
https://twitter.com/Godfather243/status/1650429585954152448
Ndumva umutima ugiye guturika 😭 ariko koko mwo kabyara mwe ubu ibi nibiki? Ubu Bank ikomeye nka BPR izwi nk'iyabaturage gutanga imineke barangiza bakabafotora ngo bakoze igikorwa …Mana Nyagasani uzandinde gufasha nkifotoreza kubyo nyanze 😭😭😭😭☹☹☹ pic.twitter.com/TqUmFSCmMK
— AGAPIPI 🍁 (@Agapipigato) April 23, 2023