Umunyamakurukazi wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe Uwimana Clarisse yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM na B&B FM Umwezi akorera uyu munsi yabwiwe amagambo akakaye nyuma yo kuvuga ko u Rwanda ruzitabira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2026.
Byaturutse ku butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuri uyu wa 18 ukuboza 2022 aho yanditse agira ati” U Rwanda ruzitabira igikombe cy’isi 2026.” Gusa uretse ko hari n’abo ibisubizo bamuhaye mu gasanduku k’ibitekerezo byatunguye, ariko mubyo yabwiwe byagaragaraga ko nta cyizere na gike buri munyarwanda wese yagirira ikipe y’igihugu amavubi kuba yakwitabira igikombe cy’isi.
Mu bitekerezo byatanzwe uwitwa Gumamurugo yagize ati” Umva se narimbyutse ngo nongere ndebe Messi ateruye icy’isi rero wishaka kunzamurira isukari inzanaho ibyo bintu byo mu Rwanda twarabamenye mwituyobya kujyayo birategurwa ntabwo bivugwa ntitubasha no kujya muri CHAN none ngo icy’isi?”
Aminadab250 yagize ati” nibyo koko inzozi zirabeshya, uzicura cyarabaye muri 2025.” Kwizera Jasson yagize ati” Nirwitabira nzakugabira abana banjye bimfura (impanga) MUKIZA Jasson Brian na ISHIMWE Jasson Briyan, bafite 6ans.” Ijana Plus yagize ati” Ubwo byaba byanyuze muyihe nzira? naho twakinisha abakinyi 20 ntana referees bari mukibuga.”
Chris Ubu yagize ati” Gukora iki kandi?? Nibatubabarire ntagahinda dukeneye bigumire mu rugo pee keretse nibajya kureba match live nk’abafana.” Niyonsaba Eraste ati” Kereka niba ariho igikombe cy,isi ariho kizabera ,biradusaba gutegura ikipe y’igihugu duhereye hasi.”Olivier Ndb ati” Uravuga igikombe cya Plastic se cg ni volleyball nabwo y’abakina bicaye twe duhagaze?? Mbese sobanura icyo aricyo?”
Bakomeje bamubwira ko ari kurota cyangwa se akaba yanditse iyi tweet yasinziriye cyangwa ananiwe kubera ko ibyo atekereza bidashobora gushoboka. Uwimana Clarisse ni umunyamakurukazi w’imikino ukunzwe hano mu Rwanda, akaba afite urugo kuko yashakanye n’umugabo we kuwa 3 nzeri 2022.
Umugabo wahanuye mu myaka 7 ishize uko final y’igikombe cy’isi cya 2022 izarangira yatangaje benshi.
U Rwanda ruzitabira igikombe cy’isi 2026.
— Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) December 18, 2022