Umunyarwanda yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 6

Umugabo witwa Twizerimana Fosta ukomoka mu Rwanda, yatawe muri yombi na Polisi yo mu Karere ka Rukiga mu gihugu cya Uganda, akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 6 y’amavuko.

Bivugwa ko uyu mugabo ari umushumba wo mu Kagari ka Kayebe, Paruwasi ya Kigara mu Murenge wa Kamwezi, akaba ashinjwa kuba yarakoze iki cyaha ku wa Gatanu ushize agikorera mu isambu yari arimo aragiramo inka. Yari yagiye mu murima ari kumwe n’umugore we, Veneranda Baresirente w’imyaka 40, n’abakobwa babo bombi, bafite imyaka 2 na 6 nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Amakuru avuga ko igihe yari mu isambu, Twizemana yahamagaye abana kure ya nyina, wari uri guhinga, nyuma yohereje umwana w’imyaka 2 kure hanyuma ngo afata ku ngufu umwana w’imyaka 6. Nyuma yo gukora ayo mahano yahise amwohereza kwa nyina.

Inkuru Wasoma:  Abamotari batanze icyifuzo ku kibazo cyo gukuba kabiri amafaranga ya parikingi

Agezeyo, nyina yabonye umwana yicaye wenyine maze yitegereje abona amaraso ku maguru. Abajijwe, umwana yavuze ko se yamuhohoteye, uyu mubyeyi ahita abimenyesha sitasiyo ya Polisi ya Kamwezi. Twizemana yarafashwe yimurirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukiga kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, Elly Maate, yamaganye icyo gikorwa yose ubunyamaswa kandi kitari umuco, abaza uburyo umubyeyi ashobora guhemukira ikizere cy’umwana muri ubwo buryo. Maate yavuze ko ukekwaho icyaha azakurikiranwa mu rukiko nibamara gukora iperereza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved