Uwamahoro Claudine w’imyaka 28 y’amavuko wambikanye impeta y’urudashira na Simon Dunczuk w’imyaka 56, umugabo w’umwongereza wahoze ari umudepite mu ishyaka ry’abakozi muri icyo gihugu, yimwe Visa kugira ngo ajye kubana n’umugabo we mu Bwongereza. Aba bombi baherutse gukorera ubukwe I Kigali mu minsi yashize, batangaza ko bari bamaze umwaka urenga bari mu munyenga w’urukundo.
Aba hafi mu muryango wa Uwamahoro, babwiye ikinyamakuru Daily Mail ko Uwamahoro yasabye Visa muri Nzeri 2022 ashaka kujya mu bwongereza nk’ugiye gutembera ariko ntiyayihabwa, ngo kuko leta itari ifite gihamya y’uko akundana na Dunczuk. Ibi bivuze ko nubwo basezeranye, uyu mugabo we yagombaga guhita ajya mu bwongereza wenyine kubera impamvu z’akazi, naho umugore we akaba agumye mu Rwanda.
Amakuru avuga ko Uwamahoro yongeye gusaba Visa itandukanye n’iyo yari yasabye mbere, ariko nayo nta gisubizo yari yahabwa kuri yo. Umwe mu bahaye amakuru Daily Mail yagize ati “Claudine yasabye Visa mu mwaka washize nyuma y’uko we na Dunczuk bemeranije kubana, ariko ashengurwa no kuyimwa, uko bigaragara ntabwo abayobozi bigeze bizera ko bakundana.”
Uyu yakomeje avuga ko Uwamahoro n’umugabo we batanze ibimenyetso byinshi birimo n’amafoto, ibiganiro bagiranaga buri munsi, Dunczuk nawe yajyaga ajyayo buri mezi abiri kumureba ariko ibyo byose byabaye nk’aho bidahagije. Yakomeje avuga ati “bombi byarabababaje cyane, niba hari igihe biba bikenewe ko muba muri kumwe nk’umugore n’umugabo, ni mu minsi ikurikira gushyingirwa.”
Uwamahoro Claudine yashakanye na Dunczuk umurusha imyaka 28 aho bahuye bwa mbere ubwo uyu mugabo yaje mu Rwanda mu bushabitsi. Uyu mugabo yashakanye bwa mbere na Sonia Rossington babyarana abana babiri baza gutandukana, ashakana na Karen Burk nabo baratandukana, kuri ubu Uwamahoro akaba ari umugore wa gatatu ashatse.