Umukobwa witwa Uwamahoro Claudine yashyingiranwe n’umugabo witwa Simon Danczuk wahoze ari umudeoite wo mu ishyaka ry’abakozi bu Bwongereza, Labour party mu 2010-2017, aba umugore wa gatatu uyu mugabo ashatse. Uwamahoro afite imyaka 28 mu gihe Simon afite imyaka 56 y’amavuko.
Aba bombi bahuye bwa mbere ubwo Simon yazaga mu Rwanda mu rugendo rugamije ubushabitsi. Ubu bukwe bwabereye mumujyi wa Kigali kandi mu isura ya Kinyarwanda. Nyuma y’igihe kingana n’umwaka n’igice, bombi bahisemo kwambikana impeta y’urudashira bahamya ko igihe kinini bazaba mu Rwanda.
Simon yagize ati “ibirori by’ubukwe bwacu byari akataraboneka, twereka buri wese uburyo dukundana. No gushyingiranwa mu bukwe bujyanye n’umuco nyarwanda ni ibintu bitangaje, ababyinnyi, imiryango ivuga imisango, ibyo kurya, mbega byari ibintu bidasanzwe.” Yakomeje avuga ko umuryango wabo mushya uzaba I Kigali ariko bakazajya banyuzamo bakajya Rochdale, Lancashire aho abana be baba.
Uyu Uwamahoro yabwiye ikinyamakuru Dail Mail ko barimo gupanga gahunda zirimo no kubyara umwana, avuga ko anejejwe cyane n’uko bashyingiranwe, muri icyo cyiciro cyo kubyarana bakazabana igihe kinini gishoboka.
Uyu mugabo bwa mbere yashakanye na Sonia Rossington babyarana abana babiri barimo uwitwa George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20 baza gutandukana. Bwa kabiri aza gushakana na Karen Burke, umukobwa wari uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga kuburyo bamwitaga ‘Selfie Queen’, baza gutandukana nyuma y’imyaka 3.