Umunyarwenya Nyaxo yatawe muri yombi

Umunyarwenya Nyaxo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we.

Amakuru ahari ahamya ko Nyaxo yakubise uyu mugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, umudugudu wa Rusisiro.

Kugeza ubu Nyaxo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko uru rwego rwibutsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje icyo aricyo cyangwa umwuga akora, abibutsa ko iki ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko.

Inkuru Wasoma:  Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda.

Inkuru Wasoma:  Danny vumbi yasogongeje abakunzi be Album ye nshya i Kigali

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved