Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, amakuru avuga ko umunyarwenya Swedi Habimana wamamaye nka ‘Soloba’ muri sinema y’u Rwanda yaba yafatiwe muri Uganda, nk’uko bigaragazwa n’amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

 

Biragoye kubona uruhande ruhamya aya makuru uretse amashusho yakomeje gukwirakwizwa agaragaza uyu munyarwenya yakuwemo inkweto (zari zitwawe n’inkumi bari kumwe) yambaye amapingu yinjizwa ahantu mu kigo cya Polisi tutabashije kumenya.

 

 

Aya mashusho yari aherekejwe n’andi agaragaza uyu munyarwenya apfukamye mu biro bya Polisi ubona ko ya nkumi yari imutwaje inkweto noneho iri kugerageza gusobanurira abashinzwe umutekano ikibazo.

 

Nubwo ibyo bavuganaga bitumvikana mu mashusho, kuba uyu musore yari yambaye amapingu ndetse bigaragara ko yinjijwe mu kigo cya polisi, byatumye benshi mu bakurikira sinema nyarwanda bifuza kumenya byinshi ku kibazo yaba yagize.

Ni hagira Andi makuru amenyekana turayabagezaho…