banner

Umunyerondo w’imyaka 48 akurikiranyweho kwica nyina babanaga nyuma y’ibyasanzwe ku murambo we aho arara

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umugabo w’imyaka 48 usanzwe ukuriye irondo mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Nyaruhombo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, akekwaho kwica nyina w’imyaka 95 y’amavuko banabanaga mu rugo.

Uyu mukecuru wishwe n’umuhungu yitwa Nakabonye Venantie, mu gihe bikekwa ko yishwe anizwe n’uwo muhungu we witwa Shumbusho Viateur babanaga mu rugo (mu gipangu). Icyakora ngo akimara gupfa, abaturanyi baketse ko ari urupfu rusanzwe kuko ngo yari asanzwe afite ubundi burwayi.

Inzego z’ibanze zageze aho byabereye zisanga nyakwigendera afite inzitiramibu mu ijosi kandi itandukanye niyo yararagamo kandi umurambo we ufite ibikomere ku irugu. Umwe mu buyobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uko byagaragaraga abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo mu nsi y’igitanda ngo basibanganye ibimenyetso.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yiyahuye kubwo kujyana umusore muri Amerika nyuma ntamugire umugore

Ni mu gihe ubusanzwe uriya mukecuru yabanaga n’abakazana be babiri ndetse n’umuhungu we n’abuzukuru be bageze ku munani. Icyakora uyu muyobozi yatangaje ko kugeza habaye aya mahano nta makimbirane bari bazi uyu muryango wari usanzwe ufitanye.

Kuri ubu RIB yahise itangira iperereza hatabwa muri yombi umuhungu we akaba yari anasanzwe akuriye abanyerondo bo muri kariya gace, ndetse umushumba wakoraga muri urwo rugo witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28 yahise atabwa muri yombi, mu gihe umurambowa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved