Umunyerondo yicishijwe ibuye

Umugabo witwa Nkeshimana Celestin w’imyaka 58 y’amavuko wari usanzwe ari umunyerondo, yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye ibuye. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa 28 kamena 2023, mu mudugudu w’Abatuje, akagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo.

Kayitesi Redempta, umunyamabanga nshingabikorwa w’akagali ka Bibare, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubwo uwo munyerondo yari mu kazi na bagenzi be, yabonye abantu abakekaho ubujura, abahagaritse ngo ababaze amakuru, babatera amabuye. Yavuze ko ari abajura bari bibye muri Kibagabaga gusa abanyerondo ba Kibagabaga barabatesha nibwo bagiye bahunga bagana muri Bibare bahura n’abaho batangira kurwana.

Gitifu Kayitesi yakomeje avuga ko abajura babonye abanyerondo babaganjije, bafata amabuye barabatera, rimwe rifata Nkeshimana mu mutwe agwa hasi ahita apfa. Ngo abo bajura basaga n’aho banuye imyenda muri Kibagabaga ahitwa Rindiro.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye kurinda ibyabo bakareka kwirara no kuraza ibintu hanze bishobora gukurura abajura, kandi bagafasha irondo kwicungira umutekano. Urwego rushinzwe iperereza rwaritangiye kugira ngo uwagize uruhare muri urwo rupfu ahanwe. Umurambo wa nyakwigendera wajyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yasambanyije umwana yibyariye na we ahita yiyahura

Inkuru Wasoma:  M23 yigaruriye Localite ya Rwibiranga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved