Ku isaha za saa ine zishyira saa tanu zo kuri uyu wa 26 nzeri 2022, nibwo hari umwana w’umukobwa wajyaga kwinjira mu isoko ryo kwa Mutangana, umunyerondo w’umukobwa amubaza ikarita igaragaza ko yikingije inkingo zose, umukobwa amusobanurira ko yikingije ebyiri kandi arwaye akaba aribyo byatumye atarikingiza urwa gatatu.

Amafoto: Abantu batunguwe n’ibikoresho byasanzwe mu nzu Apotre Mutabazi yari atuyemo nyuma yo kugereranya n’aho yavugaga ko asohokera.

 

Umunyerondo yakomeje gusaba umukobwa ko yajya kwikingiza urwa gatatu, ariko umukobwa n’abo bari kumwe bakomeza kumusobanurira ariko aba ibamba, kugeza ubwo yaje guhamagara papa we akamubwira ko bamufatiye ku isoko ryo kwa Mutangana, papa we akazana imodoka wa mukobwa we yinjiramo, wa munyerondo ahita yitendeka ku rugi rw’imodoka agafata kuri vola, nk’uko ababibonye babisobanuriye BTN TV.

 

Umwe yagize ati” umukobwa yamaze kwinjira mu modoka ya papa we, umunyerondo ayitendekaho yigize umuparakomando, umugabo amubwira ko yarekura imodoka ariko aranga, nibwo yakase imodoka ubundi umunyerondo ahita ahanuka akubita inda hasi ndetse n’amenyo biza kurangira aguye igihumure”.

 

Abaturage bakomeje bavuga ko uyu munyerondo ariwe wari uri mu makossa, kubera ko umukobwa yari yamusobanuriye impamvu atikingiza ariko we agashaka kumukura mu modoka ngo ajye kwikingiza kandi imodoka irimo kugenda. Bakomeje banavuga ko babona abanyerondo ndetse n’abashinzwe kugenzura niba abantu barikingije babangama cyane, kuko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu aba atarafashe inkingo zose, ariko iyo ubasobanuriye ntago babasha kubyumva.

 

Ubwo BTN TV yashakaga kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, bahamagaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima ariko ntibyakunda ko bavugana, ariko bahamagara umuvugizi wa polisi ishami ryo m’umuhanda SSP Irere Irene avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Byavuzwe ko apotre Mutabazi nta hantu yanditse nk’umuvugabutumwa muri iki gihugu, ibyo yasabye perezida Paul Kagame bimuhindura urw’amenyo.

Umuryango wakoreye akari imurori umuhungu wabo wasubiranye mu ibanga n’umugore bari baratandukanye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved